Kwamamaza

Imyidagaduro

Icyo Safi na King James bavuga ku bukwe bwa Knowless na Clement

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Icyo Safi na King James bavuga ku bukwe bwa Knowless na Clement

Niyibikora Safi wakundanye na Knowless igihe kitari gito n’umuhanzi King James wavuzwe kenshi ko yaba yarakundanye na Knowless nyuma ya Safi bavuga ko nabo batunguwe no kumva ko Knowless agiye gukora ubukwe na Clement ariko ko byanabashimishije ndetse biteguye kubashyigikira.

Hashize hafi ibyumweru 2 umuhanzikazi Knowless Butera n’umujyanama we Ishimwe Clement mu muziki beruye ko bakundana ndetse bagiye no kurushinga vuba aha, nyuma y’igihe kinini bivugwa ko bakundana ariko bo bakabihakana.

Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys niwe wagize uruhare mu kumenyakana kwa Knowless ubwo yatangiraga umuziki we ariko by’umwihariko bakaba barakundanaga byimazeyo dore ko Knowless yageze n’aho amuririmbira indirimbo ye Byarakomye, bakanakorana amashusho y’indirimbo Umwanzuro ya Urban Boys. Gusa byaje gushyira kera baza gutandukana.

Safi avuga ko n’ubwo yatandukanye na Knowless bakomeje baba inshuti zisanzwe ariko ngo nawe ntiyari azi ko akundana na Clement uretse kubyumva mu bitangazamakuru cyangwa se akabyumvana abantu.

Yagize ati “Nabyumvaga gutyo mu bitanganzamakuru cyangwa se nka bumvana abantu… menya ko bamwambitse impeta nabibwiwe na Platini.”

Safi navuga ko byamushimishije ndetse yiteguye kuba yataha ubukwe bwabo ariko mu gihe baba babumutumiyemo.

King James nawe wavuzweho gukundana n’uyu mukobwa wahogoje abasore batari bake, ariko we akabihakana nawe yemeza ko nta kintu na kimwe yari azi ku rukundo rwa Clement na Knowless ariko ko nawe byamushimishije kuba bagiye kubana ndetse yiteguye no kubaririmbira mu gihe babimusaba.

Yagize ati “byaranshimishije kiririya ni igikorwa cyiza… baramutse bantumiye bakansaba kubaririmbira rwose nabikora nta kibazo.”

N’ubwo bitari byamenyakana neza igihe ubu bukwe buzatahira, ba nyir’ubwite bemeza ko bitazarenza mu kwezi kwa Kanama 2016.

King James na Knowless barebana akana ko mu jisho

IBITEKEREZO

  • damour Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano. nibyiza nibabakundana

  • damour Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano. nibyiza nibabakundana

  • Urujani jane Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano knowless tukwifurije urugo ruhire uzabyare hungu na kobwa

  • Urujani jane Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano knowless tukwifurije urugo ruhire uzabyare hungu na kobwa

  • banyankindagiye daniel Yanditse:

    nabo bahanzi baraturtohereza ubuzima bose nabanyakirori,

  • Bill Yanditse:

    Urugorwiza2

  • Bill Yanditse:

    Urugorwiza2

  • Abdoul Desire Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano: Safi ihangane kuba mutarabanye na knowless! Knowless tukwifurije urugo ruhire

  • noriyega nsanzineza Yanditse:

    none,se niba ntacyo mwamubwiye ikibonera ufite gahunda nimureke babane mumahorn

  • loic Yanditse:

    nivyiza kub knowless agie kubna na clement

  • 1 | 2 | 3 | 4 | 5

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza