Ibyishimo ni byose kuri Safi Madiba wamaze kubonanira n’umukunzi we i Dubai (Amafoto)

12

Safi Madiba umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz hashize iminsi igera kuri itatu ahagurutse mu Rwanda yerekeza i Dubai guhura n’uwo yihebeye Parfine wibera i Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi.

Parfine nubwo aba mu Busuwisi kuri ubu ari i Dubai akaba ari na ho yasabye umukunzi we Safi Madiba ko yamusanga bakaganira ku rukundo rwabo dore ko rumaze no gufata indi ntera.

Ubwo uyu mukunzi wa Safi yamusabaga ko yamusanga i Dubai, Safi na we yahise amwemerera adashidikanyije.

Gusa ariko nyuma gato hari amakuru yasakaye avuga ko Safi yaje kwivuguruza avuga ko ngo ahugiye ku mishinga y’itsinda abarizwamo.

Kuri ubu ariko Safi yaje kunyomoza iby’uko yivuguruje ubwo yafataga rutemikirere akerekeza i Dubai kubonana n’uwo yihebeye Parfine.

Safi yamaze kugera i Dubai ndetse yanamaze kubonana na Parfine ubu ibyishimo ni byose nkuko bigaragara mu mafoto.




Safi Madiba akaba ateganya kugaruka murw’imisozi igihumbi nyuma y’iminsi itanu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 12

  1. 1 | 2

Tanga Igitekerezo