Ibitaravuzweho rumwe ku bazahatanira ibihembo bya Salax ya 7

1

Ku wa 06 Kanama 2016 ni bwo ubuyobozi bw’Ikirezi Group bwatangaje abahanzi, abakinnyi n’abatunganya imiziki y’amajwi bazahatanira ibihembo bya Salax Awards ya 7, gusa bamwe bagiye bagaragaza ukutishimira ibyatangajwe.

Hakimenyekana abazahatanira ibihembo bya Salax Awards ya 7, hari abantu benshi bagiye banenga imitegurire y’iki gikorwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko abashinzwe kubitegura batanga ibisobanuro n’ubwo hari abataranyunzwe na byo.

Dore bimwe mu bitaravuzweho rumwe.

Senderi, Bull Dogg bamwe mu bavukijwe amahirwe

Mu cyiciro cy’abahanzi bitwaye neza mu njyana ya Afro Beat harimo Charly&Nina, Dany Vumbi, Mico The Best, Urban boys na Teta Diana. Benshi muri aba bahanzi bakaba bahurizwaho kuba barakoze neza kuva mu mwaka wa 2015 kugera muri 2016 muri Kamena.

Nubwo abatoranyijwe nabo bashoboye, hari abanyamakuru bakurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda bagaragaje ko Senderi ari umuhanzi wakoze neza cyane mu njyana ya Afro beat ku buryo atari akwiye kuburamo ndetse ngo bagiye kureba ibigwi by’umuhanzi Teta Diana atabirusha Senderi.

Mu njyana ya Hip Hop naho hagaragayemo ugukemangwa kw’abahatana ari bo Odda pacy, Jay Polly, Green P, Rider Man na Danny Nanone. Aba bahanzi nabo ngo barakoze ariko ngo ntibyumvikana ukuntu umuhanzi Bull Dogg aburamo n’ukuntu yigaragaje cyane kuva muri 2015 ubwo Jay Polly yari amaze gutwara Guma Guma akaburirwa irengero kugeza no muri iyi minsi aho atangiye kugaruka mu muziki akorana bya hafi n’umuhanzi Ama G The Black.

Mu cyiciro cy’Utunganya imiziki (Amajwi) naho ntihavuzweho rumwe kuko hatagaragaramo Truck Slayer wo muri Touch records watunganyije indirimbo nyinshi z’abaraperi bo mu Rwanda ndetse na Pacento wakoze Till I die uri guhatanira igihembo cy’indirimbo y’umwaka.

Uburyo bwo gutora bwarakemanzwe.

Uburyo bwo gutora muri uyu mwaka butandukanye n’ubwagiye buba mu minsi byabanje aho kuri ubu abanyamakuru ari bo bagize uruhare mu gutora abahanzi, ibi bikaba byarakozwe binyuze mu koherereza abo banyamakuru ibyiciro bagomba gushyiramo abahanzi binyuze kuri interineti, bagatora bakongera bakabyohereza.

Emma Claudine uyobora Icyirezi Group yavuze ko basabye abanyamakuru 40 gutora ariko ababashije gutora akaba ari abanyamakuru 25 gusa.

Hagaragajwe impungenge zo kumenya niba ibyavuye mu matora ari byo byatangajwe dore ko ntaho byagaragaraga ariko Emma Claudine akavuga ko uwashaka kubireba yagenda akabyerekwa kuko ngo nta buriganya bwabayemo.

Abahanzi b’abanyarwanda baba mu mahanga barirengagijwe.

Mu bihe byashize hagiye hahembwa abahanzi b’abanyarwanda ariko bakorera umuziki wabo hanze y’u Rwanda, ariko kuri iyi nshuro bakuwemo abantu benshi bakaba baragaragaje kutishimira ikurwaho ry’iki cyiciro dore ko abahanzi bakorera umuziki hanze y’u Rwanda bakomeje kwiyongera ndetse bakaba banagaragaza gukora ibikorwa byinshi kurusha n’abari mu Rwanda.

Kuri iki Emma Claudine uhagarariye Ikirezi Group yavuze ko impamvu bakuyemo iki cyiciro ari uko hateganywa kuzakora ibitaramo hirya no hino mu Rwanda ndetse no gukora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo na televiziyo bityo ko bitapfa korohera ababa mu mahanga kubyitabira.

Biteganijwe ko ibihembo bya Salax Awards ya 7 bizatangwa mu kwezi k’Ukuboza 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Andika Igitekerezo Hano Nibyiza cyane,batoyenez,arikose ntabwobyumvakana,ukuntu,Brou Dogge yaburamo,kand,imundirimbozumwaka,ntabwo GouMouz yarayidaman .

Tanga Igitekerezo