Kwamamaza

Imyidagaduro

Gaby yatangaje icyatumye agarurwa mu Rwanda ikubagahu

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Gaby yatangaje icyatumye agarurwa mu Rwanda ikubagahu

Umuhanzikazi ukora indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda uzwi nka Gaby Kamanzi uherutse kugirira urugendo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagaruwe mu Rwanda bwangu nyuma yo gusanga ngo yinjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege I Chicago, Gaby yangiwe kuguma ku butaka bwa Amerika ahubwo asabwa gusubira bwangu mu gihugu cye cy’u Rwanda bitewe n’uko ngo byagaragaraga ko yinjiye mu buryo butemewe n’amategeko ya Amerika

Kamanzi Gaby na Gahongayire Aline berekeje muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku wa 3 kanama 2016 ubwo bari bitabiriye igitaramo cyahabereye cyitwa Rwanda Christian Convention.

Ubwo bageraga ku kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka I Chicago ku wa 5 Kanama 2016, abashinzwe umutekano ngo bangiye Gaby Kamanzi kwinjira muri Amerika ari nayo mpamvu uyu muhanzikazi yahise afata icyemezo cyo kugaruka mu rwamubyaye kugira ngo abanze ashake ibyangombwa byuzuye neza maze abone kuba yasubirayo.

Uyu muhanzikazi nawe ubwe yitangariza ko icyatumye agarurwa ngo ari uko visa yari asanzwe afite itandukanye cyane n’ibyo yari agiyemo kuri iyi nshuro kuko ngo yasabwaga visa ya P1 kandi asanzwe afite visa ya B1/B2

Gaby Kamanzi yaherukaga kujya muri Amerika ku wa 18 Ugushyingo 2015, aho yavuyeyo muri Mata 2016.

Nyuma y’aho gato hari amakuru yakwirakwijwe ko abashinzwe abinjira n’abasohoka basanze Gaby Kamanzi ubwo aheruka muri Amerika yari yavuyeyo yatangiye gushaka ibyangombwa by’ubuhunzi ngo agumeyo burundu gusa abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Gaby yanditse ahakana ibyamuvuzweho byose.

Mu bisobanuro yatanze mu ibaruwa yanditse kuri Facebook, Gaby Kamanzi yagize ati “Ku babizi, Imana yangiriye ubuntu bwo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika inshuro ebyiri, nagarutse mu Rwanda muri Mata 2016 mbere y’uko visa yanjye irangiza igihe.”

Gaby yashimiye inshuti ze zamubaye hafi igihe yari ari muri Amerika

IBITEKEREZO

  • basaboseemmy Yanditse:

    mwagiye mureka kwiyahuza amagambo niba yarashakaga kugumayo ntago yari kugaruka, kandi murabizi yagiyeyo kenshi

  • basaboseemmy Yanditse:

    mwagiye mureka kwiyahuza amagambo niba yarashakaga kugumayo ntago yari kugaruka, kandi murabizi yagiyeyo kenshi

  • rd Yanditse:

    bariya sa absvuga butumwa na abateka mutwe ariko kuki abantu bo muri afirica bagata usa nu unurayi nka paradise twe tubaye hano imyaka ni imyaka twarahakuriye ubuturahasaziye ariko ntitubona iyo paradise baba barwanira kuzamo

  • Bn Yanditse:

    unva dada inyota yohanze uyireke bwiriza benedata barihano

Tanga igitekerezo

Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza