Huddah Monroe yahamirije Zari ko yigaruriye Diamond

1

Zari umugore wa Diamond n’Umunyamideli wo muri Kenya Huddah Monroe bateranye amagambo biratinda bapfa Diamond nyuma y’aho akoreye igitaramo muri Kenya ndetse agahura na Huddah Monroe.

Huddah Monroe na Zari umugore wa Diamond basanzwe ari inshuti ariko kugeza ubu ntibacana uwaka kubera Diamond yaba yaragiranye ibihe byiza na Huddah ibwo yataramiraga muri Kenya maze Huddah akabitangaza ngo akunde abatandukanye.

Huddah Monroe mu gasuzuguro kenshi yabwiye Zari ko yagiranye ibihe byiza na Diamond ndetse anamubwira ko kuba barabyaranye bitamubuza kumuta akisangira abandi bakobwa.

Yagize ati “ Nasangiye nawe mwe mwembi, kugirana abana n’umuntu ngo ukunde umuzirike ntibyamubuza kuguta, umuhungu ni umutungo wa rubanda, wamutumiza nkuko utumiza pizza. Madamu we ntiwange umukinnyi cyangwa umukino, iyange wowe uwabwe.”

Huddah yongeye kubwira Zari ko adakwiye gukomeza kwiringira ko Diamond ari umugabo we mu gihe batigeze basezerana kuko igihe icyo ari cyo cyose yamusiga.

Yagize ati “ Iyo ashyize ku mugaragaro ko azakurongora byemewe nibwo aba ahaye agaciro ubugore bwawe, naho amafoto, abana urukundo rwa kure byose ntacyo bivuze.

Zari nawe ntiyihanganiye Huddah ku magambo y’agasumburutso yari amaze kumubwira, yamusubije ko kuba atabasha gutambukana mu ruhame na Diamond adakwiye no kwirirwa avuga ibyo bakoreye mu bwisho.

Yagize ati “ Niba udashobora kubivugira mu ruhame, winabivugira mu ibanga ndakeka ko uzi icyo ibyo bisabanura ndetse hari icyo bigusigiye.”

Kugeza ubu Zari atwite inda ya kabiri ya Diamond, akaba yarakunze gushwana na Diamond cyane bapfa abakobwa baba basha kumwizirikaho.

Zari na Diamond baritegura kubyara umwana wa kabiri

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo