Kwamamaza

Imyidagaduro

Hasohotse indirimbo nshyashya umuhanzi Papa wemba yasize akoze ataratabaruka

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Hasohotse indirimbo nshyashya umuhanzi Papa wemba yasize akoze ataratabaruka

Papa Wemba wakomokaga mu gihugu cya Congo unafatwa nk’umwami w’injyana ya Rhumba
Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri aka karere ndetse no hanze ya Afurika Diamonmd Platnumz yibutse Papa Wemba anashyira hanze indirimbo bakoranye mbere y’uko apfa.

Nyuma yo kumwibuka byarangiye umuhanzi Diamond ashyize hanze indirimbo yari itegerejwe na benshi ariyo yakoranye na Papa Wemba mbere y’uko yitaba Imana bakaba barayise “Chacun pour soi”

Uyu mugabo unafite inzu itunganya umuziki ya Wasafii yahuye na Papa Wemba wiberaga i Paris mu Bufaransa mugihe yari mu bitaramo yise From Tandale to the world byaberaga muri iki gihugu.

Uku guhura kw’ibi bihangange kwabaye ibyumweru bitatu mbere y’uko Papa Wemba yitaba Imana ari na ho banakoranye indirimbo we na Diamond ari na yo yabaye iya nyuma yasize akoze mbere yuko atabaruka.

Iyi ndirimbo ifite iminota itatu ivanzemo umuziki wo mu bihe bya kera ndetse no mubihe by’ubu ikazaba yiganjemo injyana ya Rhumba ndetse n’injyana ikunda gukoreshwa n’umuhanzi Diamond.

Iyi ndirimbo yaririmbwe mu ndimi eshatu arizo ilingala, Igifaransa ndetse n’igiswahili.

Kuri ubu haribazwa niba amashusho y’iyi ndirimbo azashyirwa hanze ndetse n’igihe azagaragarizwa.

Papa Wemba yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Rhumba mbere yo kwitaba Imana mu kwezi kwa Mata 2016 aguye ku rubyiniro mu gihugu cya Cote d’Ivoire,

umva hano indirimbo Diamond yafatanyije na Papa Wemba "chacun pour soi"

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza