Kwamamaza

Imyidagaduro

Hari harabuze iki ngo u Rwanda ruhagararirwe muri Miss World?

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Hari harabuze iki ngo u Rwanda ruhagararirwe muri Miss World?

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa mu irushanwa yo gutora umukobwa uruta abandi mu buranga n’ubwenge ku isi (Miss World) rigiye kuba ku nshuro ya 66.

Muri 2009 nibwo mu Rwanda hatowe umukobwa uhiga abandi mu buranga n’ubwenge, Bahati Grace. Byari nyuma y’imyaka igera kuri 15 u Rwanda rutoye nyampinga wa mbere mu mateka.

Mu myaka yagiye ikurikira iki gikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda cyagiye kidindira dore ko Bahati Grace yasimbuwe mu 2012 yaramaze no kubyara,
agasimburwa na Mutesi Aurore nawe wasimbuwe muri 2014 nyuma bifata umurongo uhamye, Rwanda Inspiration Back Up itsindira isoko ryo gutegura iki gikorwa.

Mu bihe bya mbere by’igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda, ntabwo ba nyampinga bitabiraga amarushanwa mpuzamahanga nk’uko biri kuba muri iyi minsi.

Nubwo nyuma andi marushwanwa abanyarwandakazi bagiye bayitabira,irushanwa ryo gutora nyampinga w’Isi (Miss World) nta munyarwandakazi wari wakabashije gukandagizamo ikirenge.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up Ishimwe Dieudonne, yatsindiye kongera gutegura igikorwa cya Miss Rwanda, yabwiye Makuruki.rw ko u Rwanda rwatangiye gushaka ko rwahagararirwa muri Miss World kuva muri 2009 ariko ntibibashe gushoboka kuko hari ibyasabwaga byinshi byari bigoye kubona byasabaga n’amafaranga menshi.

Yagize ati “Baguha amategeko n’amabwiriza asa n’aho agoranye, mu bijyanye n’amafaranga, kuba bagomba kuza hano gutegura ibikorwa byabo, basaba ibintu byinshi bitandukanye.”

Ishimwe yongeyeho ko mu mwaka wa 2015 nibwo Rwanda Inspiration Back Up yongeye gusaba ko u Rwanda rwakitabira iri rushanwa ndetse baza no kwemererwa nyuma yo kubona ko bajuje ibipimo bigenderwaho ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Badusabye gutanga imyirondoro ya company, ubunararibonye dufite mu gutegura amarushanwa nk’ayo, bareba wowe nyiri company wize iki?, bareba ubushobozi dusanzwe dufite mu bijyanye n’ibyo twagiye dutegura, babona kuduha licence.”

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly niwe uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa ya Nyampinga w’Isi rizaba mu Kuboza 2016 aho azaha ahanganye n’abandi bakobwa baturutse mu bihugu 120.

Miss Mutesi Jolly azahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2016 irushanwa nyir’izina rikazaba kuwa 18 Ukuboza 2015.

IBITEKEREZO

  • Alice Ngoga Yanditse:

    May Lord be with u and helps u to winn!jst be confident! gd journey

  • Saimon Yanditse:

    Imana izakugende imbere turagukunda cyane.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza