Kwamamaza

Imyidagaduro

Hakozwe indirimbo ivuga ku bigwi bya senateri Jean de Dieu Mucyo

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Hakozwe indirimbo ivuga ku bigwi bya senateri Jean de Dieu Mucyo

Abahanzi b’abanyarwanda basanzwe baririmba indirimbo zo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bishyize hamwe bakora indirimbo ivuga ibigwi bya nyakwigendera senateri Jean de Dieu Mucyo uherutse kwitaba Imana.

Mu gitondo cyo ku wambere nibwo humvikanye inkuru y’inca mugongo y’urupfu rutunguranye rwa Senateri Jean de Dieu Mucyo wanyereye ku madaraja y’Inteko Ishinga amategeko ubwo yajyaga mu kazi ke, agahita apfa.

Abahanzi nka Mariya Yohana, Munyeshoza uzwi nka Mibirizi, Senderi International Hit, Grace na Bon Homme bishyize hamwe bakora indirimbo bise “Intwari Ntipfa”ivuga ku bigwi byaranze nyakwigendera Senateri Jean de Dieu Mucyo ndetse banashimangira ko abanyarwanda bazahora bazirikana umurage.

Nyakwigendera Jean de Dieu Mucyo yakoreye u Rwanda igihe kinini aho yakoze mu nzego zitandukanye nko muri Minisiteri y’Ubutabera, muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) kuri ubu akaba yari umusenateri.

Biteganijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa 07 Ukwakira aribwo hazaba imihango yo kumusezeraho ndetse no kumusyingura.

Ushobora kumva iyo ndirimbo ukanze hano:

IBITEKEREZO

  • hatangimbabazi jean de Dieu Yanditse:

    nukuri,yabaye intwari pe!!nkurubyiruko dukwiye kumwigiraho byinshi byiza yakoze! imwakire mubayo.

  • Cayrier clément Jean marie Yanditse:

    Imana imwakire mubayo

  • sandrine Yanditse:

    umubiri urangiy ariko umutima n ibikorwa bye bizahora my mitima y abanyarwanda

  • leon Yanditse:

    Tuzahora tukwibuka imana ikwakire mu babo

  • Mukashyaka ancilla Yanditse:

    yoo? birababaje imana imakire mubayo tuzahora twibuka iyo ntwari ntantwari ipfa

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza