Hasohowe ifoto yatumye benshi bibaza ku bihano abanya-Kenya basabiraga Chris Brown

3

Chris Brown yifotozanyije n’ucunga umutekano

Nyuma y’uko umuhanzi w’umunyamerika Chris Brown ageze ku kibuga cy’indege cya Moi internationa Airport muri Kenya abaturage bakamusabira gusubizwa iwabo ashinjwa kumena Telefone y’umufana wamusabaga ko bifotozanya, kuri ubu hasakaye indi foto yifotozanyije n’ushinzwe umutekano byatumye benshi bibaza ku byavuzwe n’uyu mufana.

Ubwo uyu muhanzi yageraga ku Kibuga cy’indege kuwa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2016 aje mu gitaramo yatumiwemo cyiswe Mombasa Music Festival, umugore witwa Brenda ChepKoech yatangaje ko Chris Brown yamumeneye telefone ubwo yashakaga ko bifotozanya.

Uyu mugore yaje gusaba ko uyu muhanzi wigeze gukundana na Rihanna ataririmba kubera kutubaha abafana be, ndetse bisakara ku mbuga nkoranyambaga abaturage basaba ko Chris Brown yakorerwa nk’ibyakorewe Koffi Olomide ubwo yurizwaga indege igitaraganya adakoze igitaramo nyuma yo gukubita umubyinnyi we.

Nyuma y’ibyavuzwe byose kuri ubu hasakaye indi foto igaragaza uyu muhanzi yifotozanya n’undi mufana we wo muri Kenya ibi bikaba byateje impaka n’ibibazo byinshi bitagira ibisubizo.

Ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ni iy’umugabo w’umunyaKenya ucunga umutekano yifotozanya na Chris Brown, ibi bikaba byatumye abakoresha imbuga nkoranya mbaga batangira kwibaza, icyaba cyarateye uyu mugore kubeshyera Chris Brown.

Abandi batangiye kuvuga ko ubwiza bw’uyu mugore butakuruye Chris Brown ku buryo yakwishimira ko bifotozanya.

N’ubwo uyu mugore yashinje Chris Brown, mu mashusho yasakaye ntahagaragara uyu muhanzi amena Telefone y’uyu mugore, ndetse benshi bavuze ko ari abagambaniye iki gitaramo batifuzaga ko cyaba.

Uyu muhanzi yafatanyije na Wiz Kid, Alikiba na Vanessa Mdee bo muri Tanzaniya, Navio wo muri Uganda na Nazizi wo muri Kenya bagakora igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Mombasa cyashimishije imbaga.

Hagaragaye abanenga akayabo katakajwe kuri iki gitaramo

Benshi biganjemo itangazamakuru bashyize mu majwi Guverineri wa Mombasa Hassan Joho[uvugwaho gutumira Chris Brown] kuko ngo uru rugendo rwatwaye akayabo kandi nta nyungu ku gihugu.

Amakuru dukesha Daily Nation aravuga ko ibitangazamakuru byinshi byanenze itumirwa ry’uyu muhanzi bavuga ko nta nyungu byari bifitiye igihugu cyane ko hasubitswe uruzinduko rwa D.r Mufti Ismail Menk wagombaga kuva muri Zimambwe aje gutanga ikiganiro cyari kubera ahabereye iki gitaramo (Mombasa Golf Club).

Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwahakanye ibyo gutumira Chris Brown, buvuga ko yatumiwe n’abandi.

Chris Brown watumiwe kuririmba i Mombasa yishyuwe akayabo k’amashiringi ya Kenya 6,7200,000 [hafi ibihumbi 700 by’amadolari] kugira ngo aririmbe muri iki gitaramo, ndetse hiyongeraho kuba yararaga muri imwe mu mahotel ahenze yitwa English Point Marina Hotel aho we n’ikipe y’abamuherekeje bakoreshaga nibura 1,200,000 z’amafaranga y’u Rwanda ku ijoro rimwe.

Muri English Point Marina Hotel niho Chris Brown yararaga, ni naho hakorewe amashusho y’Indirimbo Unconditionally Bae ya Saut Sol na Ali Kiba

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo