FESPAD 2016: Umunyekongo yakoze ibidasanzwe byakuye benshi imitima

3

Ku munsi w’ejo kuwa 3 Kanama 2016, Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ryagaragayemo ibidasanzwe aho umuyekongo yifpumuraga amatama akoresheje icyuma ariko ntave amaraso cyangwa ngo akomereke.

Kuri uyu wagatatu FESPAD yari yakomereje mu turere twa Kayonza na Rusizi aho abayitabriye bo mu bihugu bitandukanye bataramiye abahatuye babereka imico yabo itandukanye.

Icyabaye nk’agashya kuruta ibindi ni umugabo ukomoka muri Kongo wagaragaye afata icyuma akipfumura umunwa kandi ntave amaraso cyangwa ngo aho yapfumuye hasigare igikomere, ibi bikaba byaratangaje abantu bo mu karere ka Kayonza binabakura imitima ndetse abandi babyibazaho byinshi kuko bumvaga ko ari ibintu bidashoboka.

Ibintu byo kwipfumura mu banyekongo ngo ni ibintu bisanzwe mu muco wabo ndetse ngo ni ibintu byoroshye cyane, dore ko no mu karere ka Rusizi haherutse kugaragara umugabo na we wipfumuza ibikwasi kandi ntagire icyo aba.

Uretse ibi bitangaza byakozwe n’uyu munyekongo, i Kayonza kandi hagaragaye inka z’inyambo ndetse n’imbyino z’abanyamisiri na byo byashimishije atari bake.

FESPAD irasozwa kuri uyu wa 04 Kanama 2016 aho isorezwa mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo bigakurikirwa n’igitaramo cy’inkera cyiswe “i Nyanza Twataramye”, bukeye bwaho ukazaba ari umunsi mukuru wo kwizihiza umuganura mu Rwanda.


yapfumuye itama bihingukira mu rindi ntiyava amaraso ntiyanakomereka

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. nkabo naba illuminate babaje kujijisha abantu ngonumuco wabo kuvaryaric muzabeshabandi twarabavumbuye kbs

Tanga Igitekerezo