[AMAFOTO] Igitaramo cyo kumurika album ya kane ya Knowless cyitabiriwe n’imbaga

3

Umuhanzikazi ukunzwe na benshi hano mu Rwanda no hanze yarwo Ingabire Jeanne d’Arc uzwi cyane muri muzika nka Knowless yishimiwe bidasanzwe n’abakunzi be mu Ruhango ku ivuko mu gitaramo gikomeye yahakoreye cyo kumurika album ye ya kane yise "Queens" ikubiyeho indirimbo zigera ku icumi.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nyakanga 2016 , kibera mu karere ka Ruhango, mu ntara y’amajyepfo.

Iki gitaramo kidasanzwe cyaranzwe na byinshi birimo indirimbo zitanga ubutumwa bwa gahunda za Letanko kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore, kurwanya ibiyobyabwenge n’ubuzererezi, gushishikariza abaturage gutunga mituweli, Kwerekana umugabo we benda kurushingana (Clement), kumurika album ‘Queens’, kumurikira abakunzi be ibikombe amaze kwegukana mu muziki, guhabwa impano n’abafana ndetse n’ubuyobozi bw’akarere, kuva aho igitaramo cyabereye ahagaze mu modoka inyuma agenda asuhuza abakunzi be

Igitaramo Knowless yakoreye mu Ruhango cyagombaga kubera mu nzu mberabyombi y’Akarere, nyuma haza kubaho impinduka bitewe no kuba ahateganyijwe bitari bushoboke ko hakira umubare w’abakunzi be bari baje kumushyigikira mu kumurika iyi album ye nshyashya.

Ibi byaje gutuma iki gitaramo cyimurirwa aho cyagombaga kubera maze kibera mu kibuga ahantu hisanzuye kugira ngo abakunzi ba Knowless bose babashe kumushyigikira mu bwisanzure.

Uyu muhanzikazi yari yaherekejwe n’abahanzi bahuriye muri Kina Music banamufashije gususurutsa abakunzi be bari baje kumwakira ari benshi cyane.


Uku niko Knowless yagaragaraga

Knowless yavuze ko ibihe byiza yagiriye mu Ruhango atazabyibagirwa mu buzima bwe bitewe no kuba byararenze uko we yabiteganyaga.


Mc Anita Pendo na Phil Peter ni bo bayoboye iki gitaramo


Mbabazi Francois Xavier Mayor w’Akarere ka Ruhango na we yari yitabiriye ibirori


christopher na we yari ahabaye


Tom close na we yaje gushyigikira Knowless


Uncle Austin na we yatanze ubutumwa afasha Knowless


Knowless yerekenye urukundo akunda abanya- Ruhango


Abafana ntabwo bamutengushye, baje ari benshi


Knowless yasusurukije abafana cyane


Iki gitaramo cyabereye ahantu hisanzuye


Abasheshakanguhe na bo bari bamwamabriye ngo basangire ibyishimo


Gutaha ntibyari byoroshye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Ariko Tom close umuntu wiyubashye yambara ibipantaro byacitse koko?yagiye yiyubaha nka Dr akambara neza imyenda igaragara!ko kuririmba bidasaba kwambara ibintu byacitse

Tanga Igitekerezo