Ese kuki icyiciro cy’abahanzi nyarwanda baba mu mahanga cyakuwe muri Salax Awards?

Ubuyobozi bw’Ikirezi Group itegura ibirori bya Salax Awards buravuga ko bwabaye bwirinze gushyira icyiciro cy’abahanzi nyarwanda baba mu mahanga mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards ya 7 kuko hari ibiri kunozwa muri iki cyiciro.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi ni bwo hatangajwe urutonde rw’ibyicro 15 bizatangwamo ibihembo bya Salax Award izaba ibaye ku nshuro ya 7.

Muri ibyo byiciro, haje ibyiciro 2 bitari bisanzwemo ari byo: umukinnyi ukunzwe (most Valuable Player) ndetse na korali y’umwaka, Mike Karangwa umwe mu bayobozi b’Ikirezi Group akaba yatangarije Makuruki.rw ko ari mu buryo bwo kujyana n’ibihe ndetse no gutera imbaraga za korali zimaze igihe kinini zikora umuziki ariko zidashimirwa.

N’ubwo hari ibyiciro byongewemo hari n’icyakuwemo cy’umuhanzi witwaye neza uba hanze y’u Rwanda, Mike Karangwa akaba yavuze ko iki cyiciro batagikuyeho burundu ahubwo ngo basanze uburyo abahanzi baba hanze batoranywamo butari bumeze neza bahitamo kubanza kubinonosora.

Karangwa yagize ati “Ibyiciro byose byemejwe n’inama nyunguranabitekerezo igizwe n’abantu batandukanye bateza imbere muzika nyarwanda, twasanze twabanza tukitonda mbere yo gushyiraho ikiciro cyo hanze kugirango ibigenderwaho bizabanze binozwe neza cyane cyane twirinda ko hagira uwibagirana.Ubu turi gukora data base irimo abahanzi bose b’abanyarwanda babarizwa hanze.”

Abajijwe niba abahanzi bose baba hanze y’u Rwanda n’abatazwi bazajya ku rutonde rw’abahatanira ibihembo, Mike Karangwa yasubije ko kuba hari abahanzi batazwi mu Rwanda bitababuza kujya mu mubare kuko ibikorwa byabo bizwi aho babarizwa.

Yagize ati: “barahari benshi bakora kandi bafite ibikorwa bihagije ariko bitaragera mu Rwanda abo na bo ntibagomba kwirengagizwa kuko na bo ni ba ambasaderi (ambassadors) ba muzika yacu.”

Kugeza ubu nta gihe kizwi gushyira ku murongo aba bahanzi baba hanze y’u Rwanda bizarangirira ngo icyiciro cyabo gishyirwe muri Salax Awards.

Ibirori byo gutanga ibihembo bizaba tariki 23 Ukuboza 2016, aho abahanzi n’umukinnyi bazaba bahize abandi bazahabwa ibikombe na seritifika, naho ibijyanye n’amafaranga yo ngo azaboneka bitewe n’icyo abaterankunga batanze.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo