Ese amafoto ya 2PAC arikumwe na Rihanna yaba ahamya ko 2PAC akiriho?

Umuraperi,umwanditsi w’indirimbo,umukinnyi w’amafilme,utunganya indirimbo(Producer) 2Pac Amaru Shakur umuhungu wa Billy Garland na Afeni Shakur umuraperi wamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika ku isi, yavukiye mu burasira zuba bwa Harlem ho mu mujyi wa New York kuwa 16 Gicurasi 1971 aza kwitaba imana tariki 13 nzeri 1996 ubwo yari afite imyaka 25

Umuraperi 2PAC yatabarutse biturutse ku iraswa yakorewe ubwo yavaga kureba umukino witera makofe wari wahuje Bruce Seldon na Mike Tyson ku muhanda wa Flamingo i Las Vegas.

Uyu muraperi mbere y’uko yitaba imana yarafite imizingo myinshi (album)yashyize hanze aha twavuga nkiyo yaraherutse gukora yise “All eyez on me” hariho indirimbo nka Carifonia Love nizindi, 2pac kandi yanamenyekaniye cyane mu ndirimbo yise “change”

aya niyo mafoto akomeje kugenda yibazwaho byinshi bamwe bati akozwe mu ikoranabuhanga rigezweho(photoshop) abandi bati amafoto niyo y’ukuri


Aho baragaragaza ko haba harakoresheje uburyo bwa photoshop muguhuza ayo mafoto

Aha nanone barerekana Rihanna yahuje urugwiro na nyakwigendera 2pac


2pac na Rihanna mu bihe bitandukanye

Aha kwemera ko batari kumwe imbona nkubone byagorana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo