Kwamamaza

Imyidagaduro

Eric Senderi yasohoye indirimbo “Imitako ya Migongo” isigasira amateka y’Igisaka

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Eric Senderi yasohoye indirimbo “Imitako ya Migongo” isigasira amateka y’Igisaka

Senderi International Hits yashyize hanze indirimbo yise “imitako ya migongo” mu rwego rwo gufasha abana bavuka ubu ndetse n’abakuru gusigasira umuco ndetse n’Ururimi rukoreshwa mu cyahoze ari I Gisaka.

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya Afro-Beats, Eric Senderi asanaga amateka y’Igisaka ndetse n’ururimi rwaho rwihariye rutagomba gucika ariyo mpamvu agiye gushyira hanze indirimbo igaragaza tumwe mu duce tugize ahahoze ari mu Gisaka.

Senderi yabwiye Makuruki.rwa ko ajya gutekereza iyi ndirimbo byatewe n’uko agace k’Igisaka gafite Ururimi n’Umuco byihariye kandi ko bidasigasiwe byacika.

Yagize ati, “Nakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abana babyiruka ndetse n’abantu bakuru kubika ndetse bagasigasira umuco w’Igisaka kuko uko iminsi igenda iza abantu bagenda bibagirwa umwihariko wabo”

Amwe mu magambo yakoresheje muri iyi ndirimbo Imitako ya Migongoharimo nk’Amatetu (Umutobe wa nyuma), mu Ndaragati (mu mfuruka y’inzu), Imbaragara (Kamaramasenge), Natututse (nabize ibyuya),…

Senderi utiteguye gukora vuba Videwo y’iyi ndirimbo kubera ikibazo cy’ubushobozi, asanga iyi ndirimbo iziye igihe kuko izamufasha gukomeza kubaka amateka ye kandi akaguma mu mitwe y’Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu Gisaka.

Iyi ndirimbo “Imitako ya Migongo” biteganijwe ko izasohoka kuri uyu wa kabiri, tariki ya 27 Gashyantare 2017.

IBITEKEREZO

  • celestin Yanditse:

    Nuko Nuko hit we, turagushyigikiye

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza