Emmy yaremye icyizere mu banyarwanda nyuma y’igihe kinini ababeshya

Umuhanzi nyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika Nsengiyumva Emmanuel, uzwi nka Emmy yagaruriye icyizere abanyarwanda nyuma yo kumara igihe kinini ababeshya ko agiye gusohora indirimbo yise “Sindibutume Ugenda” ariko ntabikore.

Guhera tariki ya 04 Mutarama 2016 ni bwo uyu muhanzi yatangaje ko afite umushinga w’indirimbo yise Sindibutume Ugenda ariko kuva ubwo amaso y’abakunzi be yaheze mu kirere bayitegereje.

Nta yandi makuru arenze Emmy yajyaga atangaza ku mushinga w’iyi ndirimbo uretse guhora ashyira abantu ku cyizere ababwira ko iri mu nzira.

Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Facebook, Emmy yavuze ko ugusohoka kw’iyi ndirimbo kwarambiranye ariko kuri ubu noneho ngo igiye kujya hanze mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Biragaragara ko ukujya hanze kwa ’Sindibutume Ugenda’ kwatinze, ariko ibintu byiza bisaba igihe kirekire ngo bikorwe, sinzabatenguha, iri hafi gushoka mutangire mubare.”

Nta gihe ntarengwa Emmy yatanze azaba yasohoreyeho iyo ndirimbo ariko yumvikanisha ko igihe yari amaze abeshya abanyarwanda gihagije ikaba igomba gusohoka vuba.

Emmy yavuye mu Rwanda muri 2012 akaba yari no mu bahataniraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho yahise asimburwa na Urban Boys.

Kuva yagera muri Amerika yokoze indirimbo nka “Naba ntari umuntu”, “Nyumva” na “My Beautiful”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo