Kwamamaza

Imyidagaduro

Emaus Choir yamuritse Album ya mbere y’amashusho, inaterwa inkunga ya miliyoni zigera kuri eshanu

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Emaus Choir  yamuritse Album ya mbere y’amashusho, inaterwa inkunga ya miliyoni zigera kuri  eshanu

Kuri iki cyumweru taliki ya 11 Kamena 2017 nibwo EMAUS Choir yo muri ADEPR Cyambara yamuritse Album yayo ya mbere y’amajwi n’amashusho bise ‘NIMUZE DUKORE’.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu mpande no mu bice bitandukanye.

Muri iki giterane kandi harimo amakorari akomeye asanzwe azwi cyane mu mu rurembo rwa Gisenyi nka Chorale IMPUHWE na AGAPE zose zo muri ADEPR Gisenyi.

Izi Chorale zashimishije abari bitabiriye iki giterane ku kigero cyo hejuru.Kimwe mu byaranze iki giterane, ni umuteguro udasanzwe haba kuri EMAUS ndetse no ku bari bitabiriye.

Ahagana sa munani z’amanywa nibwo igitaramo cyatangiye.Nyuma yo kuririmbira abari aho mu buryo buri Live, EMAUS Choir yamurikiye abakunzi bayo Umuzingo wayo wa mbere w’amajwi n’amashusho, bikorwa mu muteguro unoze kandi bigaragara ko wateguranwe ubuhanga.

Mu rwego rwo gushyigikira iyi Chorale, abakunzi bayo bayiteye inkunga mu buryo butandukanye, bayisezeranya kandi kugumana nayo mu bikorwa izakora byose.
Amafaranga akabakaba Miliyoni eshanu, ndetse n’abakizwa basaga 45 niwo musaruro wabonetse ku muri iki giterane.

Iyi Album yitwa ‘NIMUZE DUKORE’ yatunganyirijwe muri High Tech Studio production Ikorwa na Producer Fidele SINDAYIGAYA ikaba iriho indirimbo icumi zikoranye ubuhanga kandi zikozwe mu njyana zitandukanye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza