Eddy Kenzo yegukanye ibihembo 4, agirwa umuhanzi w’umwaka muri Uganda

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu gihugu cya Uganda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi, Eddy kenzo, mu ijoro ryakeye yatangajwe nk’umuhanzi w’umwaka nyuma yo kwegukana ibihembo 4 mu marushanwa ategurirwa mu gihugu cya Uganda azwi nka Uganda Entertaiment Awards.

Ibi biriro byanatangiwemo ibi bihembo, byabereye muri hoteli izwi cyane ya Kampala Serena Hotel.

Ubwo yajyaga ku rubyiniro, Eddy Kenzo yagaragaye aririmba indirimbo yakunzwe n’abatari bake Sitya Loss yaje gushimisha abafana bari bitabiriye ibirori.

Mu bihembo Eddy Kenzo yegukanye, harimo icyo kuba umuhanzi w’umwaka, umuhanzi mwiza mu bagabo, umuhanzi witwaye neza muri Afurika y’iburasirazuba ndetse n’icya videwo nziza y’umwaka.

Eddy Kenzo yamenyekaniye mu ndirimbo yakunzwe cyane benshi banamumenyeyeho yitwa “Stamina”, gusa nyuma yakomeje gukora n’izindi nyinshi nka Mariya Roza, So good, Sitya loss, Dagala n’izindi nyinshi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo