Kwamamaza

Imyidagaduro

Drake yatangaje ko yihebeye icyamamare Rihanna

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Drake yatangaje ko yihebeye icyamamare Rihanna

Umuririmbyi Rihanna amaze igihe kitari gito arebana akana komujisho n’umuhanzi w’umunyamerika uzwi nka Drake, nyuma yo gutandukana na Chris Brown, ariko noneho bisa n’ibyagiye ku mugaragaro

Byakomeje kugenda bihwihwiswa ko baba bari mu rukundo bigendeye kubikorwa aba bombi bajyenda bagirana byihariye harimo kuba bahorana kenshi, kandi bakaba bakunze kugaragara basohokanye mu tubyiniro dutandukanye.

Gusa kuri ubu byamaze gusa nkaho bijya ahagaragara iby’urukundo rwabo nyuma yaho Drake asomeye Rihanna mu ruhame ubwo hatangwaga ibihembo bya VMA Awards.

Mu kiganiro Drake yagiranye na TMZ yagize ati " niba ntacyo mwaboneye mu gusoma Rihanna muzakibonera kuri tatoo(tatu)".

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama ubwo Drake yari afite igitaramo i Miami Rihanna yagaragaye afite tatoo y’igishushanyo cy’ifi ahagana hasi ku kuguru bisa nko kwigana Drake dore ko nawe yari asanzwe ayifite.


Iyi ni tatoo igaragaza igishushanyo cy’ifi ari nayo Drake asanganywe

Drake na Rihanna bavuzwe kuva kera ko baba bakundana ariko abantu bakabifata nk’ibisanzwe byabahanzi,bagiye bagagara mundirimbo nyinshi zitandukanye bafanyijemo iyi heruka ni "Walk"

Reba hano indirimbo bahuriyemo yitwa "Walk"

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza