Igitaramo cy’imbonekarimwe cya Sauti Sol cyasize ishusho idasaza y’ibyishimo mu banyarwanda [Amafoto]

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016 itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryakoreye igitaramo cyo kumurika Album yabo Live and “Die In Africa” mu mujyi wa Kigali rishimisha abafana babo mu buryo batazibagirwa.

Ni mu gitaramo cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga.

Iki gitaramo cyatangiye mu masaha ya saa moya z’umugoroba gitangizwa n’abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo bagaragaje ubuhanga bukomeye mu ndirimbo zabo bihimbiye ndetse n’iz’abandi.

Aba banyeshuri bakurukiwe na Neptunez Band, Three Hills yashimishije abantu cyane cyane mu ndirimbo yabo nshya bise “Vimba Vimba”, abahanzi bo mu Rwanda bakaba baherukiwe na Yvna Buravana wishimiwe ku kigero cyo hejeru mu ndirimnbo ze nka Maliaka, Bindimo zari zatwaye ab’igitsina gore cyane.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Man Martin, Dj Pius, Mc Anita Pendo, ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho wabonaga yatwawe n’indirimbo za Sauti Sol ariko akaba atirekuraga ngo abyine nk’abandi.

Sauti Sol yinjiye ku rubyiniro hafi saa yine z’ijoro mu mapantalo y’imikara n’udukote two mu mabara ya gisirikare n’udusengeri tw’umukara (Savara Mudigi yari yamabaye ikoti rya kaki) binjiriye ku ndirimbo yabo yitiriwe Album bise Live and Die in Africa maze abafana barahaguruka barabyina kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma.

Sauti sol bishimiye uko bakiriwe cyane ndetse bashimira ukuntu Kigali umujyi ukeye cyane ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu gihe baririmbaga Nerea bakagera ku gitero kivugwamo Perezida Kagame.


abanyeshuri bo ku nyundo nibo babimburiye abandi ku rubyiniro


Neptunez Band baje bambaye ibisurubeti


Three Hills nabo bashimishije abantu


Dr Agnes Binagwaho na we yari yitabiriye iki gitaramo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo