Dore impamvu zihishe inyuma y’urukundo ukunda Juliana Kanyomozi

7

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda Juliana Kanyomozi ni umuhanzi ukunzwe n’abatari bake mu gihugu cye ndetse no mu karere aho azwiho ijwi riryoheye amatwi. Ku bazi uyu muhanzikazi bemeza ko ari mu bakunzwe cyane ndetse umubare munini akaba akunzwe n’igitsina gabo

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Chano8,cyandikirwa muri Uganda, kivuga ko mu mpamvu nyinshi uyu muhanzikazi akunzwe harimo izi zikurikira:

1. Afite impano y’ijwi: Ni ukuvuga ko kuririmba atari ibyo ahatiriza ahubwo ni impano yifitemo, bityo ngo iyo akoze indirimbo arayitondera ku buryo ikundwa n’imbaga aha twavuga nk’indirimbo yakoze yitwa “Woman”, indirimbo yatuye buri mugore wese aho ava akagera.

Afite ikimero cyiza: Nyuma yo kuba ari umuhanzikazi uririmba ijwi ruyiza, n’ubwiza bwe buri mu bituma akundwa n’abatari bake haba mu rubyiruko cyangwa abubatse.


Benshi mu bakunzi ba Juliana burya bamukundi ikimero cye

Aharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa: Mubwirwaruhame ze zose, Juliana agaruka ku gufata neza abagore kuko ngo kuri we abagore bafite agaciro kanini muri sosiyete. Mu rwego rwo kugaragaza ko ahsyigikiye igitsina gore, Juliana afite abana b’abakobwa afasha kurihira amashuli.

Juliana Kanyomozi yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi nka Nabikoowa, Sanyu lyange, Kanyimbe ndetse n’iyo yamenyekanyemo cyane izwi nka Woman.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. nukuri nanjye ndamukunda mubyukuri agora indirimbo zirimo inyigisho nijwi rinogeye amatwi gusa ari mubahanzi ba UG bantwaye umutima kubwibihangano bye mirakoze

  2. nukuri nanjye ndamukunda mubyukuri agora indirimbo zirimo inyigisho nijwi rinogeye amatwi gusa ari mubahanzi ba UG bantwaye umutima kubwibihangano bye mirakoze

  3. NANJYE NKUNDA UYUMUHANZI UZI NGO NABIKOWA IJEMO NTANMVA IKIGANDE MBA NUMVA NSHUBIJWE

Tanga Igitekerezo