Diamond yavanyeho inzigo asaba abafana be gutora Ali Kiba mu bihembo ahatanira

1

Nyuma y’uko hagiye havugwa kudacana uwaka hagati y’umuhanzi Diamond na Ali Kiba, benshi bakomeje kuvuga ko uru rwango rwaba nta ruhari ahubwo bitizwa umurindi n’abantu bashaka kugera ku nyungu zabo.

Ibi biravugwa mu gihe aba bahanzi bafatwa nk’abakomeye muri Tanzaniya kubera ubuhanga bose bafite mu miririmbire bakomeje kugaragaza gushyigikirana mu marushanwa akomeye barimo.

Umuhanzi Diamond yagaragaje ko ashyigikiye Ali Kiba asaba abafana be gutora Ali Kiba mu bihembo ari guhatanira bya MTV EMA 2016. Niwe muhanzi rukumbi wo muri Afurika y’uburasirazuba uhatanira ibi bihembo.

Muri iri rushanwa umuhanzi Ali Kiba ahanganye na WizKid, Olamide bo muri Nigeria na Black Coffee na Cassper Nyovest bo muri Afurika y’Epfo.

Uzatsinda mu gice cya mbere akazakomeza guhatana mu gice gikurikira cya Worldwide Act :Africa/India irushanwa ritanga ibihembo ku muhanzi mwiza ku isi ukora muzika muri Afurika no mu Buhinde.

Iki gihembo giherutse gutwarwa n’umuhanzi Diamond Platnumz ubwo yahigikaga ibyamamare birimo n’umuhindekazi Priyanka Chopra unamenyerewe mu mafilime.

Amakuru dukesha Bongo Movie aravuga ko ubwo Diamond yari yatumiwe mu kiganiro gitambuka kuri imwe mu mateleviziyo yo mu gihugu cya Tanzaniya, yagaragaje ko ashyigikiye Ali Kiba.

Yagize ati : " Numvise ko Ali Kiba yatoranyijwe mu bahatanira ibihembo bya MTV EMA, mureke tureke kwishyiramo ibyo kuvuga ngo niba njyewe nshyigikiye Diamond sinshobora gutora Ali Kiba. Abuze kiriya gihembo bizagaragara ko ari Abatanzaniya bose twakibuze. Ku bw’ibyo tugerageze gutora kugira ngo iki gihembo kizatahe iwacu. »

Ibi kandi ntibyatangajwe na Diamond wenyine kuko na Ali Kiba yavuze amagambo nk’aya mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka ubwo yasabaga abafana be gutora Diamond ubwo yari mu marushanwa ya BET Award.

Ibihembo bya MTV Europe Music Awards byatangiye mu mwaka w’1994 akaba ari nabwo habaye ibirori bya mbere bikabera i Berlin mu Budage.

Igitekerezo cyaturutse ku irushanwa ryari risanzweho rya MTV Video Music Award aho abayiyoboraga n’abayitsindiraga bagombaga kuba abanyamerika.

MTV EMA iba buri mwaka mu bihugu bitandukanye, ikaba ikunze kubera cyane cyane mu Bwongereza. Guhera mu mwaka wa 2011 nibwo hatangiye kongerwamo n’abandi bahanzi batandukanye ku isi harimo n’abanyafurika.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo