Diamond yatunguwe no gusanga yarishyuye akayabo atabizi ku ndirimbo yaherewe ubuntu

2

Nyuma yo gusubiramo indirimbo “Salome” ya Saida Karoli umuhanzi Diamond ari kuririra mu myotsi kubw’ibihombo yashyizwemo n’iyi ndirimbo mu boryo atari azi


Saida Karoli waririmbye Salome bwa mbere

Umuhanzi Diamond Platnumz aherutse gufatanya n’umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu ye itunganya umuziki ya Wasafi Records uzwi nka Rayvanny.

Nyuma yo kuyisubiramo iyi indirimbo yaje gukundwa n’abatari bake nkuko byagiye bigaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa “youtube”


Diamond Platnumz wasubiyemo indirimbo Salome

Gusa iyi ndirimbo mbere y’uko ayisubiramo nkuko tubikesha bongo5.com ngo yari yayihawe na nyirayo ariwe Saida Karoli ku buntu nyuma akaza kuyigurishwa n’umujyanama wa Saida Karoli (Manager) akayabo ka miliyoni 25 z’amashiringi ya Tanzaniya kandi Saida atabizi.

Gusa byaje kumenyekana ndetse bitungura Diamond kuba yaraguze indirimbo n’umujyanama wa Saida abikoze rwihishwa ndetse ngo anatungurwa no kumva ko na ya mafaranga yatanze atigeze agera kuri Saida Karoli nyir’indirimbo.

Diamond yemeza ko mbere y’uko indirimbo isubirwamo we n’umujyanama wa Saida bari bemeranyije ko hari amafaranaga azajya ahabwa nyiri ndirimbo ayiturutseho.

Indirimbo nka Mapenzi kizunguzungu, Salome ndetse n’izindi nyinshi nizo uyu Saida Karoli yamenyekanyemo hambere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo