Kwamamaza

Imyidagaduro

Diamond yashyize agira icyo avuga ku bushurashuzi bumuvugwaho

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Diamond yashyize agira icyo avuga ku bushurashuzi bumuvugwaho

Umuhanzi ukunzwe cyane Diamond Platnumz yagize icyo atangaza kuri byinshi bikunze kumuvugwaho ku buzima bwe bwihariye, ibi akaba yabitangaje ubwo yaganiraga na Clouds FM.

Nyuma y’uko hagiye hasakara amakuru menshi atandukanye ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko Diamond yaba ari mu rukundo n’umunyamideli Hamisa Mobetto ndetse bakaba baranaryamanye muri Afurika y’epfo mu cyumba cya Diamond na Zari, Diamond yabiteye utwatsi avuga ko ari ibinyoma, avuga ko bahuriye muri hotel kandi buri wese akaba yemerewe gukoresha icyumba ashaka.

Diamond yavuze ko kuva yahura na Zari atarigera ahura n’undi mukobwa kandi akaba atiteguye no guhura n’undi mukobwa bityo akavuga ko Mobetto bahuye bari mukazi kandi ko nta kindi kibyihishe inyuma.

Abajijwe kuba bivugwa ko Zari yaba amuca inyuma mu gihe batari kumwe, Diamond yavuze ko yizera umugore we bityo ko ibyo bavuga ari amagambo gusa amushimagiza avuga ko Zari ari umugore mwiza uzi kwitwara nk’umugore kandi akamushimira kuba ajya amufasha muri muzika ye nko kumushakira aho akorera ibitaramo ndetse n’inama zitandukanye.

Abajijwe ku bijyanye no gukora ubukwe, Diamond yavuze ko igihe icyo ari cyo cyose azaba amaze gushyira ibintu ku murongo azakora ubukwe kandi avuga ko kuba ari umuyoboke w’idini ya Islam atiteguye gushaka undi mugore wa kabiri nk’uko idini ya Islam ibibemerera ndetse aboneraho no kwihanangiriza abantu bakomeje kuvuga ko Nyina wa Diamond adakunda Zari.

Diamond abajijwe ku waba yaramufashije kwiga kuvuga ururimi rw’icyongereza, yavuze ko yafashijwe n’abantu benshi batandukanye ndetse na we agashyiramo imbaraga ze. Mu bo yavuze, yashyize ku mwanya wa mbere uwahoze ari umukunzi we Wema Sepetu ndetse na Zari avuga kandi ko gukorera ingendo nyinshi hanze y’igihugu byagiye bimufasha guhura n’abantu batandukanye na byo bigatuma amenya ururimi rw’icyongereza.

Diamond yavuze ko impamvu atari gukorera ibitaramo byinshi mu gihugu cye ari uko yashatse kubanza gufata isoko ryo hanze y’igihugu bityo ngo nyuma akazabona kugaruka mu gihugu cye kuhakorera ibitaramo byinshi.

Yasoje asaba abafana b’umuziki wa Tanzaniya gutora buri munyatanzaniya wese waba uri mu irushanwa runaka ry’umuziki kugira ngo bateze imbere umuziki wa Tanzaniya.

IBITEKEREZO

  • akarizakezaorgan Yanditse:

    Kubyuvuze birumvikana Congr kd courage muri muzika nagupenda sana salut zari

  • Dj Sammy Yanditse:

    Vyoba arivyiza yigenjeje uko

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza