Diamond yanze gukorana n’inzu itunganya umuziki ya Jay Z

Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Tanzaniya ndetse no mu karere, Diamond Platnumz yatangaje ko yanze gusinyana amasezerano na Roc Nation, inzu itunganya umuziki y’umuraperi w’icyamamare muri Leta zunze ubumwe za Amerika Jay-Z, kuko ashaka guteza imbere inzu ye itunganya umuziki ndetse akaba adashaka gukorera ku gitsure cy’inzu zitunganya umuziki.

Amakuru dukesha Bongo Movies aravuga ko ubwo yaganiraga na Radiyo imwe yo mu gihugu cya Tanzaniya, Diamond yavuze ko Roc Nation ari imwe mu nzu zikomeye zitunganya umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yangiye ko basinyana amasezerano yo gukorana.

Yagize ati: “ Mu gihe nari nagiye mu bihembo bya BET Awards, Roc Nation barifashe barampamagara bashaka kunsinyisha, Roc Nation sinyishaka, hari izindi nzu nyinshi kandi zikomeye zitamfata uko ziboneye ariko bo bashatse kumfata uko bishakiye.”

Yakomeje agira ati: “ Ariko buri kintu n’intumbero, njyewe umunsi uwo ari wo wose uzumva ko nakoze akazi n’inzu itunganya umuziki kandi ikomeye ku isi, nta gukorera ku gitsure cy’inzu itunganya umuziki, ahubwo intumbero yanjye ni ugushaka uburyo nakomeza kwagura umuziki wanjye ku isi kurushaho,nzakora buri kimwe njye ubwanjye, gukorana indirimbo n’umuhanzi uwo ari we wese ngomba kumenya ubusobanuro. Gukorana indirimbo n’umuhanzi ntibikiri umugani ,amafaranga yawe nibwo bucuruzi, umuntu ntashobora kuguha ubusa ngo mukore indirimbo ugamije kubona amafaranga ngo nukora n’igitaramo abe ari we wunguka, kubera iki?”

Ikindi Diamond yongeyeho ni uko iyo uri umuhanzi ukomeye bikorohera kubona abahanzi bakomeye mukorana indirimbo.

Yagize ati: “ Ndashaka ko umuntu wansinyisha, indirimbo zanjye zagurishwa nkuko bagurisha iza ba Jay-Z, Kanye West. Sinzigera ninjira mu nzu itunganya umuziki iyo ari yo yose, WCB( inzu itunganya umuziki ya Diamond) izinjira mu ma kompanyi akomeye kandi niyinjiramo bizaba biturutse ku masezerano yo gucuruza umuziki mu buryo bw’ikoranabuhanga, nzaba nshaka uburyo ibihangano byanjye byagurishwa ahantu hatandukanye kandi ku giciro kiza."

Diamond Platnumz ni umuhanzi umaze gutera imbere muri muzika kuko amaze kwitabira amarushanwa atandukanye kandi akomeye ndetse akegukana na bimwe mu bihembo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo