Diamond yaba yarahatiye umugore we gukuramo inda ya kabiri atwite

5

Diamond Platinamuz biravugwa ko yaba yarasabye umugore we Zari gukuramo inda atwite ngo kuko atifuza kubyara indahekana.

Hashize igihe bivugwa ko umugore wa Diamond, Zari yaba yaramaze kongera gusama inda ya kabiri ya Diamond akaba ari ya gatanu nyuma y’abahungu 3 yabyaranye n’umugabo we wa mbere ndetse n’umukobwa umwe yabyaranye na Diamond.

Amakuru aturuka muri Tanzaniya aravuga ko kuri ubu Zari atwite inda y’amazi 4 ariko Diamond we ngo akaba atarishimiye uburyo bagiye gukurikiza imfura ye Tiffah itaruzuza n’umwaka.

Uku kutumvikana ku nda ya Zari bije mu gihe n’ubundi batabanye neza bapfa gucana inyuma.

Ubwo Zari yabyaraga imfura ya Diamond byavuzwe ko inda atari iye ndetse n’umugabo wa mbere wa Zari arabishimangira gusa nyuma Diamond yaje kubihinyuza hafashwe ibizami by’amaraso (DNA).

Zari yari yaravuze ko niyongera gutwita azagaragaza inda ye yambaye ubusa nyuma y’aho bamunengeye kugaragaza inda ye atwite Tiffah.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Andika Igitekerezo Hanowasanga yarikuzana mandera kagame Obama Messi magufuri Wanyama nabandi batangukanye bakomeye warahemuste

Tanga Igitekerezo