Kwamamaza

Imyidagaduro

Diamond agiye kubaka ibitaro bivura umutima muri Tanzania

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Diamond agiye kubaka ibitaro bivura umutima muri Tanzania

Umuhanzi Nassib Abdul uzwi nka Diamond mu gihugu cya Tanzania yatangaje ko agiye kubaka ibitaro bivura indwara y’umutima n’izindi ndwara mu rwego rwo gufasha abaturage b’igihugu cye.

Diamond ukunzwe mu ndirimbo "Marry You" yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko ari kuvugana n’abaterankunga bazabimufashamo.

Ikinyamakuru Bongo5 cyatangaje ko Diamond ibyo bitaro azabyubaka mu gace ka Tandale ari naho avuka, mu mujyi wa Dar es Salaam.

Diamond yavuze ko kubaka ibyo bitaro ari uburyo bwo gufasha abaturage ariko anabashimira kubyo bamaze kumufasha kugeraho.

Yagize ati "Icyo twabonye cyose ntabwo tujya twibagirwa kugaruka gushimira abaturage.Uvanyeho imisigiti nagiye nubaka hirya no hino muri Tanzania, amakuru mashya ku nshuti zanjye ziri Tandale nuko ngiye kububakira ibitaro bizajya bibavurira ku giciro cyo hasi."

Yakomeje avuga ko igihe cyigeze ko hari indwara abanyatanzaniya batagomba kujya kwivuza hanze.

Ati "Ndashaka ko igihe kigera abantu bakareka kujya hanze kwivuza indwara nk’umutima n’izindi zatumaga tujyayo."

Uyu muhanzi yavuze ko ubu ari mu biganiro n’abaterankunga bazamuha ibikoresho bimwe na bimwe azatangirana ndetse n’ubundi bufasha.

IBITEKEREZO

  • Muhayimana deny Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano Nibyiza akomereze aho.

  • Gerard Nijimbere Yanditse:

    Umugambi Mwiza Cane!! Natere Imbere Iteze Imbere Africa Nayo AbanyAfrica Turamushigikiye Kugikorwa Ciza Nkico. Diamond Bandanya Utwemeza Ushoboye Ibintu Vyinshi pe!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza