Kwamamaza

Imyidagaduro

Diamond agiye gufasha abahanzi nyarwanda gucuruza indirimbo zabo

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Diamond agiye gufasha abahanzi nyarwanda gucuruza indirimbo zabo

Umuhanzi Diamond Platinumz yatangaje ko agiye gukorana n’abahanzi nyarwanda, bakajya bagurisha indirimbo zabo ku rubuga rwe rwa Interineti rwitwa Wasafi.com

Abdul Nasibu Djuma uzwi nka Diamond Platinamuz yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze , aho yemeje ko mu gihe vuba azatangaza uburyo abahanzi nyarwanda bazabasha kugurisha indirimbo zabo biciye ku rubuga rwa interineti rwa Wasafi.com

Yagize ati "Bahanzi nyarwanda, nishimiye kubamenyesha ko mu cyumweru gitaha ishami rya Wasafi.com rizafungurwa mu Rwanda. Nzabamenyesha uburyo mwabasha kugurisha indirimbo zanyu."

Yongeyeho ko hari sosiyete bamaze kugirana amasezerano ari nayo izaba ikorana n’abahanzi nyarwanda bazaba bakorana na Wasafi.com

Kugurisha imiziki kuri interineti, byari bisanzwe bikorerwa ku mbuga nka Amazon, Itune,Africor n’izindi ariko ntibikorwa n’abahanzi nyarwanda benshi.

Mu minsi ishize umuhanzikazi Oda Paccy, yakubutse muri Tanzaniya aho yakoreye indirimbo yise No Body mu nzu itunganya umuziki ya Diamond yitwa Wasafi records.

IBITEKEREZO

  • uwayezu sylvin Yanditse:

    Nibyiza Cyane Kuko Bizazamura Umuziki Nyarwanda. Ayo Mahirwe Abahanzi Nyarwanda Nibayakoreshe Neza.

  • byusa jonathan Yanditse:

    Nge ndabona umuzik nyarwanda ugye kuzamuka ku rwego africa maz abahanzi nyarwanda bagatera imbere!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza