Luzinda uzwi mu mafoto y’urukozasoni yatangaje imyaka ye yari yaragize ubwiru bukomeye

1

Ku munsi we w’amavuko wabaye kuwa 15 Kanama 2016 umunyamuziki wo muri Uganda Desire Luzinda yahishuye imyaka ye nyakuri nyuma y’igihe kinini yarayigabanyije.

Ubusanzwe Desire Luzinda yari asanzwe avuga ko afite imyaka 25 y’amavuko ariko abantu bamwe bamuzi bakavuga ko ayirengeje kure.

Ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa 15 Kanama 2016 inshuti ze zari zaje kumufasha kwihiza umunsi mukuru we zongeye kumusaba ko yavugisha ukuri imyaka ye maze na we aratobora avugisha ukuri abawira ko yujuje imyaka 32.

Desire Luzinda yahishuye ko impamvu yatumye akomeza kubeshya imyaka ye ari uko yashakaga ko abantu bakomeza kubona ko akiri muto.

Desire Luzinda afite umwana w’umukobwa ufite imyaka 13 na byo bikaba ari bimwe mu byatumaga benshi bashidikanya ku myaka ye kugeza aho ayitangarije atayigabanyije.

Desire Luzinda yamenyekanye cyane ubwo hashyirwaga hanze amafoto ye yambaye ubusa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo