Umuraperi Desiigner yajyanywe mu buroko

1

Umuhanzi w’umuraperi ukunzwe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika Sidney Royel Selby uzwi cyane nka Desiigner yatawe muri yombi na polisi yo muri New York ashinjwa gucuruza imbunda n’ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ikigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ryabwiye Ikinyamakuru TMZ ko ko bumvise urusaku mu modoka y’uyu muhanzi , umushoferi wari mu modoka yegeranye n’iy’uwo muhanzi abimenyesha polisi.

Polisi yasatse imodoka ya Desiigner isangamo imbunda ndetse n’ibiyobyabwenjye, bahita bamuta muri yombi n’abandi bantu batanu bari bari kumwe.

Uyu muhanzi Desiigner yatangiye kuririmba mumpera za 2014, kuri ubu akaba afite indirimbo yitwa Panda ikunzwe cyane.

Reba amashusho y’indirimbo "Panda" aheruka gushyira hanze

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo