Kwamamaza

Imyidagaduro

Indirimbo ya Davido yatumye Cristiano amukorera icyo atarakorera abandi bahanzi nyafurika

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Indirimbo ya Davido yatumye Cristiano amukorera icyo atarakorera abandi bahanzi nyafurika

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido mu muziki, ukomoka mu gihugu cya Nigeria nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise "Fall" akaririmbamo icyamamare muri ruhago Cristiano Ronaldo, byatumye uyu mukinnyi afata umwanzuro wo kumukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ari na we muhanzi w’umunyafurika akurikiye bwa mbere.

Iyi indirimbo Davido yise ’Fall’ iri kugenda ikundwa cyane muri Afurika ndetse no ku isi yose, uku gusakara kwayo bishobora kuba ari byo byatumye Cristiano abasha kuyumva, akayikunda agahita anakurikira uyu Davido kuri instagram.

Kuri ubu byagaragaye ko Davido ari na we muhanzi wenyine wo kumugabane w’Afurika ukurikwa na Christiano Ronaldo.

Ubusanzwe Davido ari mu bahanzi bakunzwe muri Afurika ndetse no hakurya y’amazi magari kubwindirimbo ze agenda akora zigakundwa nabenshi nka If,Aye,Gobe,Skelewu ndetse n’iyo aherutse gushyira hanze yise "Fall" ari na yo yarirmbyemo Cristiano Ronaldo

Uyu mukinnyi kuri instagram akurikira abantu 379 gusa. Mu bahanzi Cristiano akurikira kuri uru rubuga nkoranyambaga harimo ibyamamare by’abanyamerika nka Selena Gomez, 50Cent, Justin Timberlake, Alicia Keys ndetse na Beyonce ariko kuri ubu Davido na we yiyongereye ku mubare w’abahanzi bake uyu mukinnyi agaragaje ko yemera ibikorwa byabo bya muzika kuri iyi si nzima.

Uyu mukinnyi akurikira abantu bake cyane ariko we kubera ubwamamare bwe akurikiwe n’abantu basaga Miliyoni 108 kuri Instargram.

Davido we akurikiye abantu bakabakaba ibihumbi bine, agakurikirwa n’abantu basaga gato Miliyoni enye n’igice.


Ifoto igaragaza ko Christiano Yahise akurikira uyu muhanzi

Idirimbo iririmbwamo Cristiano Ronaldo

IBITEKEREZO

  • ngendakumana venant Yanditse:

    ni vyiza cane. bravo to davido

  • ngendakumana venant Yanditse:

    ni vyiza cane. bravo to davido

  • NDIZEYE PIERROT Yanditse:

    thx cyane kubwamakurumeza mutugezaho

    none nabazaga niba MEDDY harigitaramo azakorera hano ihuye nigihe azagikorera

    ok sawamurakoze ndabakunda cyane.

  • NDIZEYE PIERROT Yanditse:

    thx cyane kubwamakurumeza mutugezaho

    none nabazaga niba MEDDY harigitaramo azakorera hano ihuye nigihe azagikorera

    ok sawamurakoze ndabakunda cyane.

  • Mugisha Derrick Yanditse:

    Davido numuhanzi ashoboy, ndaryohew kumv CR7 akurikirana Davido kur Instagram.

  • odile umuhoza Yanditse:

    Arashoboye uwo musore

  • Déo Best One Yanditse:

    Davido Arashoboye Kand Turakunda Ibikorwa Bye Byubuhanzi Kand Na Cr7 Turamukunda!

  • Déo Best One Yanditse:

    Davido Arashoboye Kand Turakunda Ibikorwa Bye Byubuhanzi Kand Na Cr7 Turamukunda!

  • TUYISENGE BIENVENUE Yanditse:

    KWEL YARATWEMEJE CANE KAND NINDIRIMBOY 2RAYIKUND CANE KBS

  • Didas Yanditse:

    yeah! yaragafashe nyine nibaza igihe aba star bacu natwe bazagafa ngo niryari gusa ndabyifuza kbs

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza