Kwamamaza

Imyidagaduro

Danny Vumbi ngo abona Primus Guma Guma ikwiye guhindurirwa izina

Yanditswe

kuya

na

Editor
Danny Vumbi ngo abona Primus Guma Guma ikwiye guhindurirwa izina

Umuhanzi Danny Vumbi yatangaje ko abona irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar rikwiye guhindurirwa izina, ngo kuko rigamije gushaka umuhanzi ukunzwe mu gihugu nyamara rigashyiraho amabwiriza akumira bamwe mu bakunzwe.

Danny Vumbi, wahoze mu itsinda ‘The Brothers’ akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ni Danger, Bizu ya Yuda, Ni uwacu, Baragowe n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bitabiriye Primus Guma Guma umwaka ushize, nyamara batemerewe kwitabiri iy’uyu mwaka kubera imyaka ye irenze 35.

Iri bwirizwa ry’imyaka ntarengwa ni rishya ryagaragaye mu yazagenga iri rushanwa uyu mwaka.

Aganira na Radio 10 mu kiganiro Ten To Night, Danny Vumvi yavuze ko atumva uburyo imyaka ihuzwa no kuba umuntu ari icyamamare.

Yagize ati “Ntabwo wavuga ngo ukoresheje amarushanwa ya Superstar hari abo wirengagije kandi bafite ibyangombwa byo kwitwa Superstar.Ni populaire.Samputu ejo ashobora kuza agakubita hit aho ngaho ugasanga ibintu birakomeye.Harimo ikosa kandi nabo bararizi.”

Yakomeje avuga ko kuri irushanwa rikwiriye guhindurirwa izina, ngo kuko ritakireba abasitari.

Ati “Ntekereza ko barihindurira izina kubera ko superstar ni ijambo rizwi, rifite igisobanuro kizwi.”

Ibwirizwa ry’imyaka ntarengwa ntiryagonze Danny Vumbi gusa nk’umwe mu bahanzi bigeze kwitabira Primus Guma Guma Superstar, kuko ryanagonze Senderi.

Ubwo aheruka kuganira na Makuruki, Senderi yavuze ko ntacyo ashobora gutangaza ku iryo rushanwa.

EAP itegura iri rushanwa iri rushanwa yatangaje ko gushyiraho imyaka ntarengwa ari uburyo bwo guteza imbere umuziki cyane cyane mu bakiri bato.

Abahanzi bazitabira Primus Guma Guma Superstar 2017 ni Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boys, Active, Oda Paccy n’itsinda rya Charly na Nina.

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    I value the post.Thanks Again. Awesome. kbkcgedddfeafbbg

  • karemera Yanditse:

    Iryo rushanwa ritegurwa nabantu batazi ibyumuziki rikanitabirwa nabatazawumenya ndetse nabafana baryo ntibarabona abaririmbyi numunsi numwe mbabazwanumuntu nkuworero urwanira kujya mubintu nkibyo

  • safari augustin Yanditse:

    ndumva ntakibazo pe

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza