Kwamamaza

Imyidagaduro

Danny Nanone yatangaje icyatumye adakorana indirimbo n’umunyakenya

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Danny Nanone yatangaje icyatumye adakorana indirimbo n’umunyakenya

Umuhanzi Danny Nanone yatangaje ko ubwo yajyaga muri Kenya yari afite gahunda yo gushaka umuhanzi w’umunyakenya bakorana indirimbo ariko bikaba bitaramushobokeye kubera izindi gahunda yari afite.

Mu ntangiriro z’igihe z’umwaka wa 2016 nibwo umuhanzi Danny Nanone yamuritse umushinga w’ikayi akubiyemo ubutumwa buha impanuro urubyiruko.

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye na Danny Nanone yatangaje ko nyuma yaho agiriye muri Kenya muri gahunda zijyanye n’uwo mushinga we wo gukora amakayi, ngo yagerageje kwiga uko umuziki waho ukorwa ndetse agerageza no gushaka umuhanzi bakorana indirimbo ariko ntibyamukundira kuko atari afite umwanya uhagije wo kubukurikirana.

Yagize ati “ngeze Nairobi narebye uko ikibuga cy’umuziki waho kimeze nifuza no gushaka umuhanzi waho twakorana ariko ntibyanshobokera kuko atari byo byari byanjyanye ntago nigeze mbyitaho kuko nari mfite umwanya muto ndongera ngaruka mu Rwanda.”

Danny Nanone avuga ko aha agaciro gukorana indirimbo n’umuhanzi w’umunyamahanga kuko ari uburyo bworoshye bufasha umuhanzi kumenyekana muri icyo gihugu uwo muhanzi akomokamo.

Danny Nanone ni umwe mu bahanzi 10 bari guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 6 irimbanyije.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza