Kwamamaza

Imyidagaduro

Danny Nanone yashyize ibihumbi 500 mu Gaciro Development Fund

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Danny Nanone yashyize ibihumbi 500 mu Gaciro Development Fund

Danny Nanone yiyemeje gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund

Umuhanzi uririmba mu njyana ya Hip Hop, Danny Nanone yiyemeje gutanga inkunga y’ amafaranga ibihumbi 500 mu kigega cy’Agaciro Development Fund mu rwego rwo
gutanga umusanzu mu gushyigikira agaciro k’abanyarwanda.

Ku mugoroba wo kuwa 04 Kamena 2016, umuhanzi Danny Nanone yavuze kumugaragaro ko yiyemeje gutanga inkunga y’amafaranga ibihumbi 500 (500.000rwf) mu Kigega cy’Agaciro Development Fund mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta y’u Rwanda yo kwishakamo ibisubizo no kwihesha agaciro.

Danny Nanone usanzwe abarizwa mu Label ya Incredible yavuze ko impamvu yiyemeje gutanga ayo mafaranga ndetse akabivugira mu gitaramo ngo atari uburyo bwo kwishakira amajwi mu irushanwa arimo rya Primus Guma Guma Super Star.

Yongeyeho ko urubyiruko bagenzi be bakwiye kumwigiraho maze ufite ubushake ndetse n’ubushobozi akaba yatanga uko ashoboye agashyigikira gahunda abanyarwanda bihaye yo kwishakamo ibisubizo ntibategereze inkunga z’amahanga.

Danny yemeje ko ayo mafaranga azayashyikiriza abashinzwe kuyakira bitarenze iki cyumweru twatangiye.

Ikigega agaciro Development Fund cyatangijwe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Kanama 2012 hagamijwe gukusanya inkunga y’amafaranga azafasha u Rwanda kwishakira ibisubizo by’ibibazo rufite hadategerejwe inkunga z’amahanga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza