D’banj arashinjwa kwambura asaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Umuhanzi w’ikirangire ukomoka muri Nigeria, Oladapo Daniel Oyebanjo uzwi nka D’banj arashinjwa ubwambuzi na kompanyi ikora ibijyanye no kwamamaza, akayabo ka miliyoni 100 z’amanayira (arenga miliyoni 200 frw).

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Pulse, mu kwezi k’Ukwakira 2012 nibwo kampani ya D’banj yitwa D’s Kings Men Media LTD yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kampani yitwa MindHub Technology LTD yo kuzabafasha kwamamaza igitaramo cyari cyateguwe na kampani ya D’Banji.

MindHub LTD yashoye ibihumbi 500 by’amadorali y’Amerika na miliyoni 20 z’amanayira akoreshwa muri Nigeria.

Nk’uko bigaragara mu masezerano ikinyamakuru Pulse gifitiye kopi, bari bemeranijwe ko mu gihe kampani ya D’Banji ari yo DKings men Media LTD yananirwa kwishyura, hazishyuzwa D’banj ku giti cye ari nako byaje kugenda ubwo kampani ye yananirwaga kwishyura.

Mu bihumbi 500 by’amadorali y’Amerika na miliyoni 20 z’amanayira, yishyuye ibihumbi 260 by’amadorali y’Amerika na miliyoni z’amanayira 8,600,000 asigaramo umwenda w’ibihumbi 240 by’amadorali y’Amerika ndetse miliyoni 6 n’ibihumbi 400 by’amanayira.
Kuva ubwo D’banj ntiyongeye kwishyura iyi kampani yamukoreye ahubwo yakomeje kubarerega akabasinyira ka sheki zitazigamiye.

Mu kwezi kwa k’Ukuboza muri 2013 D’banj yasinyiye kampani ya MindHub Technology sheki y’ibihumbi 240 by’amadorali y’Amerika ariko ntibabasha kuyabikuza kuko konti ye iri muri Skye Bank itari izigamiye amafaranga angana atyo.

Mu kwezi kwa Mutarama 2014 nabwo D’banj yasinye sheki ya miliyoni 15 z’amanayira ariko nabwo konti ye iri muri GT Bank ntiyari igejeje kuri ubwo bwizigame.

Ibi byatumye muri 2015 MindHub Technology LTD ijyanya D’banj mu nkiko ku bwo kutishyura ideni ayibereyemo, bikaba biteganijwe ko urubanza ruzasomwa kuwa 09 Ukuboza 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo