Kwamamaza

Imyidagaduro

Cool Sniper asanga abaraperi bo mu Rwanda ari bo biyiciye injyana

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Cool Sniper asanga abaraperi bo mu Rwanda ari bo   biyiciye injyana

Umuhanzi uririmba injyana ya Hip Hop Cool Sniper avuga ko kuba injyana ya Hip Hop itagikunzwe cyane mu Rwanda nko mu myaka yashize biterwa no kuba abahanzi bakora Hip Hop baratandukiriye ku butumwa butangwa muri iyo njyana.

Mu myaka 2 ishize injyana ya Hip Hop yari ikunzwe n’urubyiruko rutari ruke yatangiye kugenda isubira inyuma, abari bayimenyerewemo bayoboka izindi njyana n’abasigaye bakora indirimbo ntizacyirwe neza nka mbere.

Ni ibintu bivugwaho byinshi n’abakurikirana iyi njyana n’umuziki nyarwanda muri rusange aho bamwe babishyira ku bahanzi ubwabo abandi bagashyira mu majwi itangazamakuru ridateza imbere iyi njyana.

Umuraperi Cool Sniper akaba anamenyerewe mu gucunga umutekano mu bitaramo bitandukanye (Bouncer) avuga ko abahanzi bakora Hip Hop ubwabo ari bo biciye injyana aho bateshutse ku butumwa bwubaka sosiyete Hip Hop yakabaye itanga ahubwo bakaririmba ku Rukundo rw’abahungu n’abakobwa.

Yagize ati “muri ino minsi usanga abantu bose baririmba urukundo,Hip Hop zose ugasanga ziganje mu rukundo. Nuririmba urukundo muri Hip Hop kandi haraje King James, Buravan, Christopher n’abandi baririmba urukundo,twebwe style yacu ivugira rubanda hari ibibazo bikwiye kuvugwaho, hari ubukene, imfubyi, abana mu mihanda, ihohoterwa, uburaya bukomeje kwiyongera… hari ubutumwa bwo gutangwa ariko baratandukiriye.

Yongeraho ko hari n’abahanzi bakora Hip Hop badindizwa n’imyitwarire itari myiza no gufata ibiyobyabwenge.

Cool Sniper avuga abahanzi baririmba Hip Hop bakwiye kuyinjiramo byanyabyo bagatanga ubutumwa, ibyo kuriirimba indirimbo z’urukundi bakabiharira abakora izindi njyana ziviga ku rukundo rw’abahungu n’abakobwa.

Ko indirimbo ye nshya ibyinitse aho we ntiyatandukiriye?

Cool Sniper utaramara igihe kinini mu muziki yamaze gushyira indirimbo ye nshya yise “Byinira Ibicu” yafatanyije na Davis D, ikaba ari indirimbo ibyinitse itandukanye n’izindi 3 yamaze gukora mu bihe byashize.

Twashatse kumenya niba nawe adatangiye gutandukira ku butumwa bwo muri Hip Hop nk’uko abishinja bamwe mu bahanzi, maze atubwira ko impamvu yakoze iyi ndirimbo ari uko yashakaga ku ruhura abantu mu mutwe bari bamaze iminsi bumva indirimbo ze zirimo ubutumwa bukomeye.

Yagize ati “nari maze iminsi nkora indirimbo za Hip Hop y’ukuri zirimo ubutumwa bukomeye, nagira ngo mbanze nduhure abantu mu mutwe ntago natandukiriye Hip Hop ndacyayirimo.”

Yongeyeho ko ibi bizamufasha kumenyakanisha ibihangano bye dore ko iyi ndirimbo ye izajya icurangwa mu birori no tubyiniro tunyura nye.

Byinira Ibicu ya Cool Sniper na Davis D

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza