Christopher yikuye mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7

1

Umuhanzi Christopher Muneza ukunzwe cyane mu njyana ya R&B mu Rwanda yamaze gutangaza ko yikuye mu marushanwa ya Salax Wards izaba ku nshuro ya karindwi.

Christopher abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangarije abafana be ko yikuye mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards, gusa yirinda gutangaza ikimuteye kwikura mu bahatanira ibi bihembo.

Yagize ati: " Mwiriwe neza, nabamenyeshaga ko nakuye nomination yanjye muri Salax Awards kubashaka kumenya impamvu mwampamagara.


Amagambo yatangajwe n’umuhanzi Christopher

Umuhanzi Christopher kandi yashimiye abagize uruhare kugira ngo atorerwe guhatanira uyu mwanya.

Ati: " Nkunda cyane ndetse nkanubaha mwe mwese ku cyizere mwangiriye
muntorera guhatanira ibi bihembo"

Mu kiganiro kigufi Makuruki yagiranye na Christopher yavuze ko impamvu yamuteye kwikura mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7 byatewe n’imwe mu mishinga afite itamwemerera gukurikirana Salax Awards.

Yagize ati: " Impamvu yatumye mva muri Salax Awards ni uko mfite imishinga y’indirimbo ndi kwitaho, ngomba kandi gukurikirana amasomo yange kimwe n’urugendo nitegura gukorera i Burayi."

Abajijwe niba kuba abantu benshi baranenze imikorere y’abategura Salax Awards bitaba ari yo mpamvu imuteye kwikuramo, yabihakanye maze avuga ko bibaye ariyo mpamvu yabitangaza.

Christopher abaye umuhanzi wa gatatu umaze gutangaza ko yikuye muri Salax Awards 7 nyuma y’aho King James na Teta Diana bari mu bavuyemo ku ikubitiro.

Aya marushanwa yakunze kunengwa n’abahanzi, bavuga ko aho guteza imbere abahanzi ahubwo ateza imbere ababitegura.

Aha babivuga bahereye ku bikombe bitangwa, nyamara nta mafaranga agaragara abiherekeje kandi irushanwa ryaratewe inkunga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo