Christopher yahakanye ibyo gufashwa na Dj Zizou

2

Umuhanzi Muneza Christopher yahakanye ko yaba agiye gufashwa na DJ Zizou mu bijyanye n’umuziki we nyuma y’uko ava muri Kina Music.

Mu mpera za Nyakanga 2016 nibwo inzu itunganya muzika ya Kina Music yatangaje ko itakiri gukorana n’umuhanzi Christopher. Bakaba baravuze ko bibaye nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi.

Iryo tangazo ryagiraga riti “Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kina Music na Christopher birebana n’ahazaza he muri Kina Music, impande zombi zumvikanye guhagarika amasezerano zari zifitanye. Kuva ubu inyungu z’umuhanzi Christopher ntizigihagarariwe na Kina Music.”

Nyuma y’aho humvikanye inkuru zivuga ko Dj Zizou usanzwe ari inshuti ya Kina Music by’umwihariko Christopher yaba agiye gutangiza inzu ye bwite itunganya umuziki ndetse Christopher akaba ari umwe mu bahanzi bagomba gutangirana nayo, gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nzeli 2016 Chrostpher yahakanye aya makuru avuga ko nta shingiro afite.

Yagize ati “ Oya ntabwo ari byo .ubundi tumenyereye ko inkuru zandikwa zerekana isoko y’ayo makuru, ko bivugwa ko.., cyangwa ko ba nyir’ubwite batangaje ko, ariko batabeshye abanyarwanda ko watangaje ibyo bo bifuza kukwandikaho. ! Ndahamya ko na Zizou nta wamubajije kuko iyo aza kubazwa ntiyari gusubiza ibi.”

N’ubwo Christopher ahakana ko agiye gukora na Zizou, aherutse kwiyemerera ko afite gahunda yo gukora n’izindi nzu zitunganya muzika n’ubwo yirinze kuvuga izo ziri zo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo