Charly na Nina biyamye abavugira amagambo nyandagazi mu ndirimbo yabo "Indoro"

9

Abahanzikazi baririmba mu itsinda rimwe Charly na Nina biyamye bamwe bakunzi babo bakomeje kugoreka indirimbo yabo indoro bakavuga amagambo ateye isoni.

Indirimbo “Indoro ni indirimbo yaririmbwe n’abakobwa 2 Charly na Nina bafatanyije n’umuhanzi Big Furious wo mu gihugu cy’uburundi.

Iyi ndirimbo ntago imaze igihe kinini, ndetse itaranasohoka aba bakobwa ntibari bafite izina rikomeye cyane, gusa yaje gukundwa n’abantu benshi batandukanye ndetse byambuka n’imipaka y’u Rwanda bigera mu bindi bihugu.

Mu tubyiniro dutandukanye, biragoye ko abantu abshobora gutaha batayibyinnye, ndetse iyo bayishyizemo usanga abantu bayiriirmba ariko hakaba hari abayigireka bagamije kuvuga amagambo nyandagazi.

Mu gitaramo Charly na Nina bagaragayemo kuwa gatanu tariki 01 Nyakanga 2016 basabye abakunzi babo kubafasha kuririmba iyo ndirimbo maze bateye bamwe mu bakunzi babo bikiriza rya jambo nyandagazi aho bakavuze nda baririmba indoro bakavu mba

Ibi byatumye aba bakobwa bahita bafata umwanya biyama abakunzi babo bagoreka Indirimbo yabo, babasaba ko bajya bayiririmba uko bayirimbye nta n’inyuguti n’imwe bakuyemo.

Indirimbo Indoro imaze kugira ibigwi bikomeye kugeza n’aho hari korali yo mu burundi yayifashe ikayihinguramo indirimbo ihimbaza Imana.

Iyi ndirimbo kandi yakunzwe bikomeye n’umujyana w’umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya ku buryo, Muyoboke Alex ufasha Charly na Nina yari yavuze ko bazayisubiranamo na Ali Kiba ariko kugeza ubu amaso y’abakunzi babo yaheze mu kirere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. Ubundi se ukuntu muba mwigize,nibyo bumva muvuga nyine!
    Ubundi se sibyo mwavugaga ko mubikunda kubi,ikimara gusohoka
    uwo mwaririmbanye bahise bamufata arya ipingu ku mwana uri under 18.
    Yagiyeyo mwebwe se atabarangije?
    Muriyandarika mugakabya mu myamabrire,mu mvugo,mu majoro mubamo,
    mu tubari mudasiba muri Kabwera kdi uwigize agatebo......

  2. None c ubundi siyo mwaririmbiye mwa masugi mwe? Erega ntawe utayiririmbira! Imb.r., im.oro yawe iransaza ma baby...

  3. Hhh iyo ndirimbo ni nka yayindi sinzi ba nyirayo bariromba ngo shyira mu gitebo utahe nayo barayica cyane bazayihindure

Tanga Igitekerezo