Charly Na Nina barifatanya na Rayon Sports mu kwishimira igikombe cya Shampiyona

3

Abahanzi Charly na Nina, abanyarwandakazi bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda batangaje ko bazifatanya n’abafana ba Rayon Soprts Fc mu kwishimira igikombe cya Shampiyona baherutse gutwara

Aba bahanzi bamenyekanye mu ndirimbo zatwahe benshi umutima nk’itwa Indoro batanagje ko bazifatanya n’abafana ba Rayon Soprts Fc mu kwishimira igikombe cya Shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2016-2017 baherutse gutwara.

Ni nyuma y’umukino uza guhuza ikipe ya Rayon Sports Fc na Azam Fc ubera kuri stade ya Kigali, i Nyamirambo.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’aba bahanzi, batangaje ko bishimiye kuba bagiye gufatanya ibyishimo by’igikombe n’abafana ndetse n’ubuyozi bwa Rayon Sport muri rusange.

Ibi birori byo kwishimira igikombe biteganyijwe kuza kubera mu ma hema manini y’ahazwi nka Camp Kigali aba bahanzi bakaza bacurangira indirimbo zabo zikunzwe na benshi.

Charly na Nina baherutse kuririmbira i Nyamata aho bari bitabiriye igitaramo cya Kigali Fiesta cyabaye ku itariki 3 Nyakanga 2017 bari bahuriyemo na Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya.


Ifoto bashyize ku rukuta rwabo rwa twitter.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo