Chameleone yakoze mu jisho Diamond

17

Umuhanzi wo muri Uganda Joseph Mayanja uzwi nka Chameleone yavuze amagambo akomeye agaragaza ko Diamond Platinmuz wo muri Tanzaniya ari umwana kuri we, atamurusha kwamamara.

Joseph Chameleone ni umuhanzi wamamaye kuva kera muri Uganda ndetse yamenyekanye cyane mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba kubera kuririmba mu ndimi bumva (Ikinyarwanda n’Igiswahili) ndetse akaba yarahawe ibihembo bitandukanye.

Diamond nawe ni umuhanzi utamaze igihe kinini azamutse ariko ibikorwa amaze kugeraho byakozwe n’abahanzi bake muri Afurika dore ko abahanzi benshi bakomeye baba bashaka gukorana nawe indirimbo.

Umuhanzi Chameleone ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo yo muri Uganda, yavuze ko Diamond ari umwana kuri we ndetse ko yamamaye ku mbuga nkoranyambaga gusa, Chameleone yavuze ko aramutse akoresheje igitaramo abantu yabona Diamond atababona.

Yagize ati “Hari ikinyuranyo hagati y’umuhanzi wo kuri televiziyo n’uwo ku rubyiniro. Diamond si munini nk’uko bamwe mubiterekeza n’ubwo ari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga. Ubwo yazaga muri Uganda yari muri Club Guvnor ntiyujuje abantu muri Uganda ariko njye nshobora kuzuza stade muri Tanzaniya.”

N’ubwo Chameleone yatangaje ibi nta gihamya ko agiye muri Tanzaniya yaririmbira abantu benshi kuruta abo Diamond yaririmbira ari muri Uganda dore ko kugeza ubu Diamond yitabira ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye ndetse akaba akomeje kubona ibihembo mpuzamahanga.

Aya magambo ashobora gukurura umwuka utari mwiza hagati y’aba bahanzi n’ubwo nta mubano udasanzwe bari bafitanye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 17

  1. chameleon uxikuririmba pe!ufite namafaranga kandi.diamond numuhanga ark ufite igihe kinini ngo werekane ikyo ushoboye kuko ushobora kuba umeze nkamashara agurumana kuko uruwejobundi kd chameleon hashize imyaka 16 tumuzi atanasubira inyuma

  2. 1 | 2

Tanga Igitekerezo