Kwamamaza

Imyidagaduro

Cecile Kayirebwa na Kidumu bibukije Abanyarwanda uburyohe bw’umuziki w’umwimerere-Amafoto

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Cecile Kayirebwa na Kidumu bibukije Abanyarwanda uburyohe bw’umuziki w’umwimerere-Amafoto

Cecile Kayirebwa na Kidumu bashimishije imbaga y’abitabiriye igitaramo cyo guha ikaze Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) baje kurira iminsi mikuru mu rwababyaye mu gitaramo bise “Rwanda Konnect Gala.”

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza 2017, umuhanzi Cecile na mugenzi we Kidumu Kibido basusurukije imbaga y’abitabiriye igitaramo cyo guha ikaze abanyarwanda baba mu mahanga ariko bari mu biruhuko by’iminsi mikuru mu Rwanda.

JPEG - 98 kb
Cecile na Kidumu bari bitezwe cyane muri iki gitaramo

Mu gitaramo caybaye kuri uyu wa gatanu, byari byitezwe ko cyitabirwa na Kidumu Kibido, Kayirebwa Cecile, Inganzo ngari (iririmba imbyino gakondo gusa),ariko Hope Irakoze yatunguranye ubwo yitabiraga iki gitaramo agasusurutsa abatari bake.

Igitaramo cyatangiye mu ma saa moya za nimugoroba kikarangira ahagana saa saba, abantu ntibari bakanzwe n’ibiciro byo kwinjira byari hejuru, kuko kwinjira byari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’200.000Frw ku meza y’icyubahiro.

JPEG - 148.1 kb
Lion Imanzi yari MC w’iki gitaramo
JPEG - 67.2 kb
Cecile yari ategerejwe n’abatari bake
JPEG - 57.5 kb
Hope Irakoze yatunguye benshi
JPEG - 87.3 kb
Abantu b’ingeri zitandukanye bari baje kwihera ijisho no kwiyumvira umuziki utavangiye

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza