Kwamamaza

Imyidagaduro

Byinshi utari uzi ku cyaro gikinirwamo filime "Seburikoko", cyanahinduye izina kubera yo

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Byinshi utari uzi ku cyaro gikinirwamo filime

Filime y’uruhererekane imaze kumenyerwa yitwa Seburikoko imaze guhindura ubuzima bw’abatuye mu gace ikorererwamo dore ko bamaze guta izina ryaho bagafata izina rya Gatoto ryumvikana muri iyi filime.

Seburikoko ni filime y’uruhererekano ica kuri televiziyo y’u Rwanda ikaba ari filime ivuga ku buzima bwo mu cyaro ariko ishingiye ku mugabo Seburikoko uzwiho gusetsa cyane.

Uburyo iyi filime ivuga ku buzima bwo mu cyaro ndetse n’uburyo abayikinamo bitwara nuko bagaragara, uyibonye atekereza ko ikinirwa mu cyaro kimwe cya herera abandi.

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye na Mutiganda Janvier wanditse iyi filime ndetse agashaka n’aho izakinirwa, na we yatubwiye ko abantu benshi bibaza ko iyi filime yaba ikinirwa mu cyaro, nyamara ikinirwa mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu murwa mukuru w’u Rwanda "Kigali" n’ubwo atariho yakiniwe bwa mbere.

Yagize ati “Filime ya Seburikoko tuyikinira i Nyamirambo ahantu hitwa ku Gasharu gusa twabanje kujya mu Bugesera dusanga hatajyanye n’ibyo twifuza, tujya i Shyorongi nabwo biranga nyuma ni bwo twabonye hariya dusanga hajyanye n’ibyo dushaka turahakorera.”


bakina ubuzima bwo mu cyaro bibereye i Kigali

Yongeyeho ko mu mwaka urenge filime ya Seburikoko ikinirwa mu kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo, abaturage bahatuye ngo babanye neza n’abakinnyi ndetse bamaze kubimenyera dore ko ubu basigaye bahita izina rya Gatoto rikoreshwa muri filime aho gukoresha Gasharu risanzwe.

Yagize ati “navuga ko abaturage baho tubanye neza kuko twaramenyeranye tumeze nk’abaturage baho, uhura n’umuntu uhatuye ukamubaza uti se muraho? Akagusubiza ati “muri Gatoto turaho”hari n’abavuga bati ngiye kwa Sebo cyangwa kwa Rurinda.”

Mutiganda akomeza avuga ko abaturage ba Gatoto (Gasharu) iyi filime bayungukiramo no mu buryo bw’amafaranga kuko umuturage wese bakoresheje cyangwa se bagakoresha igikoresho cye bamwishyura n’ubwo yirinze gutangaza igiciro.

Filime y’uruhererekane ya Seburikoko yahawe igihembo cya filime y’ururekane muri Rwanda Movie Awards, ikaba iyoborwa na Mazimpaka Kennedy aho igaragaramo abakinnyi bandi bakunzwe nka Kadogo (Njuga), Rurinda (Samusure) na Seburikoko uzwi nka Sekaganda.


Kadogo umukinnyi ukunzwe muri Seburikoko

IBITEKEREZO

  • bizimana Yanditse:

    ko nagutekerezo cyanjye mbona mwaracyanze,nacyohereje ejo

  • Bizimana jean Yanditse:

    ndayikunda cyane ariko kuri YouTube kuki mudashyiraho utundi duce ko twe turebera kuri YouTube twasigaye inyuma cyane mushyireho twinshi kugirango tugendane nabandi, hari akaganiro nabonye kuri you tube, mutoni arikumwe na kadogo kandi kuri episode ya38 URI kuri YouTube nabwo arimo,mushyireho twinshi kbsa murakoze

  • pacific Yanditse:

    nuko nibice byavuba twabisanga kuri you tube murakoze turayikunda cyane2

  • niyonkuru.stiven Yanditse:

    iraryozhye.ahubwo.ndasaba,ngona nge nzagemo

  • niyonkuru.stiven Yanditse:

    iraryozhye.ahubwo.ndasaba,ngona nge nzagemo

  • Irere Leon Yanditse:

    Ndayikunda Kandi Numva Nakina Role Ya Seburikoko

  • Flex urimubenshi Yanditse:

    ndayikunda cyane mbyiyunvamo konayicyina nibabishobokamwa mbwira PE! ndabisha kakandindabikunda kandi àbikoranezape! ndabishakape! murakoze.

  • urimubenshi Flex Yanditse:

    ngewendayemerape nifuzakuzayikinamo arikonabuze 1uburyobwatumz ngeramope!

  • NDAYISABA jean claude Yanditse:

    igicumbi muza dusure twifuza ku babona muge mugerageza muze no mucyaro turabakunda -turabashimira kunyigisho muduha ziratwubaka MURAKOZE

  • NDAYISABA jean claude Yanditse:

    igicumbi muza dusure twifuza ku babona muge mugerageza muze no mucyaro turabakunda -turabashimira kunyigisho muduha ziratwubaka MURAKOZE

  • 1 | 2 | 3

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza