Kwamamaza

Imyidagaduro

Bwa mbere, Beyonce yerekanye ifoto y’impanga aherutse kwibaruka

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Bwa mbere, Beyonce yerekanye ifoto y’impanga aherutse kwibaruka

Ifoto ya Beyonce ateruye impanga ze

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Beyonce Knowles bwa mbere yashyize hanze amafoto y’abana babiri b’impanga aherutse kwibaruka.

Hashize ukwezi uyu muhanzikazi akaba umugore w’Umuraperi Jay Z yibarutse abana b’impanga, umukobwa n’umuhungu bahawe amazi ya Sir Carter na Rumi.

Abinyujije kuri Instagram, Beyonce yavuze ko abana be bujuje ukwezi bavutse.

Yagize ati "Sir Carter na Rumi bujuje ukwezi kumwe uyu munsi" (ashyiraho utumenyetso tugaragaza ko yishimiye abana be.

Aba bana baje basanga mukuru wabo Blue Ivy Carter ufite imyaka itanu.

Gutwita kwa Beyonce kwakomeje kugira ibanga kuko n’igihe yabyariye giteje urujijo.Se wa Beyonce tariki 18 Kamena 2017 nibwo yatangaje ko umukobwa we yibarutse impanga, naho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga Beyonce we avuga ko impanga ze aribwo zujuje ukwezi zivutse, bivuze ko zavutse tariki 14 Kamena.

Ikinyamakuru The Star cyatangaje ko abana ba Beyonce bashobora kuba baravutse igihe kitageze, bakabanza kurererwa mu byuma byabugenewe.


Beyonce ubwo yari atwite

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza