Kwamamaza

Imyidagaduro

Bruce Melody yegukanye PGGSS8 ayitura umwana we w’imfura, Christopher yegukana icy’uwatowe cyane

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Bruce Melody yegukanye PGGSS8 ayitura umwana we w’imfura, Christopher yegukana icy’uwatowe cyane

Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani yari igeze ku musozo, ibyavuye bisa nk’ibitatunguranye kuko abakunzi b’umuziki n’abahanzi muri rusange bahaga amahirwe Bruce Melody.

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 14 Nyakanga 2018, Bruce Melody yegukanye igihembo kiruta ibindi mu myidagaduro yegukana miliyoni 20 z’amanyarwanda ahita agitura umwana we w’imfura kandi ashima cyane abafana bamubaye hafi.

Bruce Melody yahigitse abandi bahanzi bakomeye bahataniraga iki gihembo, harimo n’abahabwaga amahirwe nka Christopher.

Abahanzi icumi bari bahawe amahirwe yo guhatanira iyi Guma Guma ni Uncle Austin, Queen Cha, Mico The Best,Khalfan,Just Family,Jay C,Christopher, Bruce Melody, Active na Young Grace

Bruce melody aje yiyongera ku bandi barindwi begukanye iki gikombe; Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boys ndetse na Dream Boys yaherukaga kwegukana iya karindwi.

Abahanzi batanu ba mbere bahembwe ni:

Uwa Gatanu: Queen Cha (Ahawe Miliyoni eshatu).

Uwa kane: Uncle Austin (Ahawa Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atanu)

Uwa Gatatu: Itsinda rya Active (Aba bahawe Miliyoni enye)

Uwa Kabiri: Christopher (yegukanye Miliyoni enye n’igice)

Uwegukanye irushanwa: Bruce Melody (yegukanye Miliyoni 20).

JPEG - 105.5 kb
Abahanzi 10 bahataniraga PGGSS8
JPEG - 109 kb
Christopher, Young Grace na Bruce Melody nibo batowe cyane kurusha abandi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza