Umuhanzikazi Britney aricuza kugaragara ku rubyiniro ahetse inzoka

1

Umuhanzikazi w’ umunyamerika Britney Spears yemeye ko kuba yaragaraye ku rubyiniro ahetse inzoka ku rutugu ari ubuswa yakoze kandi ko atazabisubira

Mu marushanwa ategurwa na Televiziyo y’ imiziki azwi nka MTV MUSIC award yo mu mwaka wa 2001 nibwo uyu muhanzi yagaragaraye ku rubyiniro abyina ahetse ku rutungu ikibumbano cy’ inzoka y’ uruziramire ubwo yaririmbaga indirimbo ye yakunzwe cyane "I’m a Slave for U"

Nubwo kubw’ amahirwe ntawakomerekeye muri iki gitaramo Britney Spears aganira n’ ikinyamakuru E! News yemeye ko ibyo yakoze ari amakosa avuga ko atazongera gukorera ikintu giteye ubwoba nka kiriya k’urubyiniro.

Yagize ati : “Ni uguhubuka! Ariko ubundi nabikoreye iki? Ni ubuswa!”
Abajijwe niba ubu yakongera kubikora yabihakanye agira ati:"Oya”

Uyu muhanzi uzwi mu njyana ya Pop kuri ubu ufite imyaka 34 y’ amavuko ahugiye mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya “Make me” yakoranye n’ umuraperi G – Eazy.

Iyi ndirimbo “Make me” niyo izaba iyoboye album ateganya gushyira ahagagara mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Muri 2018, uyu muhanzikazi azihiza isabuku y’ imyaka 20 izaba ishize ashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yakunzwe cyane Baby one time.

Kubwe, ngo bizaba ari ikimenyetso kucyo amaze kuba umuntu mukuru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo