Buravan yazibukiriye ibyo gukorana na Wizkid vuba aha

Umuhanzi ukizamuka uririmba injyana ya R&B Yvan Buravan, aravuga kugeza ubu nta gahunda ya vuba afite yo gukorana indirimbo n’abandi bahanzi barimo na Wizkid wo muri Nijeriya.

Muri Kanama 2016 nibwo umuhanzi wo muri Nijeriya Wizkid yaje mu Rwanda mu gitaramo. Abahanzi batari bake barimo Urban Boys na Buravan bo mu Rwanda, Navio na itsinda rya Good Life bo muri Uganda baramushakishaga ngo bakorane indirimbo ariko ntibyabashobokera.

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye n’umuhanzi Yvan Buravan, yavuze ko kugeza ubu nta gahunda afite yo gukorana na Wizkid cyangwa se undi muhanzi uwo ari we wese .Icyakora uyu musore ngo kuba yaramenyanye n’abakurikirana inyungu za Wizkid ngo bizamworohereza guhura nawe igihe azamukenerera.

Yagize ati “Ntabwo ndi umuntu wirukanka ku ma-featuring cyane, kuba Wizkid twaramenyanye n’abarebera inyungu ze ni inzira ishobora kugufasha igihe cyose umukeneye ariko gufatanya n’abahanzi bo hari igihe mbona n’ubundi bitarakenerwa, ubu nibaza ko bitari mu bintu byihutirwa”

Buravan uzagaragara mu gitaramo cyo kumurika album y’itsinda rya Saut Sol ryo muri Kenya kuri uyu wa 17 Nzeli 2016, avuga ko byamushimishije kuba ari umwe mu bahanzi bake b’Abanyarwanda bazacyitabira ndetse agahura na Sauti Sol yashimye impano ye ubwo yasubiragamo indirimbo yabo yitwa Nerea.

Yvan Bravan amaze gukundwa mu ndirimbo zitandukanye nka Malayika, Bindimo, Urwo Ngukunda n’izindi. Ari no mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards ya 7 mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo