Brad Pitt na Angelina Jolie bagiye gutandukana

Abakinnyi b’ibyamamare ba filimi ku isi Angelina Jolie n’umugabo we Brad Pit bamaranye imyaka 12, bari kwaka gatanya ndetse ngo Angelina Jolie yamaze kubona impapuro za ngombwa zizaba imbarutso yo gutandukana.

Aba bombi batangiye kubana muri 2004 ariko basezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2014.Angelina Jolie akaba yarashyizwe ku rutonde rw’abifuza gutandukana kuwa 15 Nzeli 2016.

TMZ ikaba ivuga ko batari baherutse kugaragara mu ruhame bari kumwe kuko gafotozi wa nyuma yabateye imboni muri Ugushyingo umwaka ushize bari kumurika filimi yabo yitwa ’By The Sea’

Pitt siwe mugabo wa mbere wa Angelina Jolie kuko kuva muri Werurwe 1996 kugeza muri Werurwe 1999 yabanaga na Jonny Lee Miller; ndetse nyuma yaho muri Gicurasi 2000 aza kongera kubana na Billy Bob Thornton batandukanye muri Gicurasi 2003.

Brad Pitt we bizaba bibaye ubwa kabiri ashatse, nyuma yo gutandukana na Jennifer Aniston.

Ubusanzwe Angelina na Brad Pitt bafite abana 6, barimo batatu barera aribo umuhungu witwa Maddox, Angelina Jolie yakuye mu kigo cy’imfubyi muri Cambodia amaze amezi 7 gusa avutse, hari muri Werurwe 2002 ; uw’umukobwa witwa Zahara Marley Angelina na Brad Pitt bavanye mu kigo cy’imfubyi muri Ethiopia ubwo yari afite amezi 6, hari muri Kamena 2005 ; ndetse n’uwitwa Pax Thien bakuye muri Vietnam afite imyaka 3, hari muri Werurwe 2007. Naho abana bibyariye ni Shiloh w’imyaka 5, n’impanga 2 z’imyaka 3 arizo Knox na Vivienne.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo