Bobi Wine nyuma yo kuba umudepite yandikiye Museveni ku bibazo by’igihugu

1

Umuhanzi Robert Kagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine nyuma yo gutorerwa kuba umudepite uhagarariye agace ka Kyaddondo East, yandikiye Perezida Museveni amugaragariza bimwe mu bibazo bibangamiye igihugu.

Ibibazo bya Bobi Wije kuri Museveni bikubiye mu ngingo eshatu nkuru zijyanye n’imikorere y’itangazamakuru, ingengabitekerezo y’ishyaka NRM ndetse n’ikinyabupfura.

Ubwo Bobi Wine yamaraga gutsinda, Perezida Museveni yamwandikiye amushimira.

Mu ibaruwa yandikiye Museveni, Bobi Wine yavuze ko kubera igitugu gishyirwa ku itangazamakuru usanga akenshi ibyo ritangaza biba bibogamiye ku ishyaka NRM riri ku butegetsi.

Bobi Wine yavuze kandi ko ingengabitekerezo y’ishyaka NRM itakijyanye n’igihe.Yavuze ko iyo ngengabitekerezo yari ijyanye n’igihe ubwo ishyaka ryashingwa mu myaka ya za 70 na 80 ariko ko ubu hakenewe ibindi bitekerezo bishya bijyanye n’aho sosiyete igeze.

Uyu muhanzi akaba n’umudepite kandi yavuze ko abayobozi bo muri Guverinoma ya Museveni babaye ibigenge, batakegera abaturage.

Bobi Wine yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umukandida wigenga.Aherutse gushyirwa muri komite ishinzwe kugenzura imikorere y’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Uyu mutipe abayanyweye itabi haribitavugwa muriyisi dutuye nigihe gato bakamukanda amaso yitonde nimushya muri politic

Tanga Igitekerezo