Kwamamaza

Imyidagaduro

Amwe mu mateka ya Wizkid ugiye gutaramira Abanyarwanda

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Amwe mu mateka ya  Wizkid ugiye gutaramira Abanyarwanda

Umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid yavutse kuwa 16 Nyakanga 1990 mu gace ka Surulere mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Wizkid yatangiye umuziki afite imyaka 11 yashyize hanze alubumu ye yise Lil Prinz yari igizwe n’indirimbo zirindwi. Muri 2009 yasinye amasezerano n’inzu itunganya umuziki y’icyamamare Banky W izwi nka Empire Matse Entertaiment

Mu mwaka wa 2010, Wizikdi yashyize hanze indirimbo yise Holla at your boy ayikoreye muri studio Superstar aho yasohoye n’izindi nyinshi nka Love my Baby,Parkurumo,Don’t dull Oluwa Lo akaba ari nazo zari kuri album ye yise superstar.

Wizkid yakoranye n’abahanzi benshi batandukanye bazwi harimo Blacket mu ndirimbo yise Girl, indirimbo Sex Mama Yakoranye na Iyanya,Slow Down yakoranye na R2bees, the Matter yakoranye na Maleek Berry ndetse na Bad Girl yakoranye na Jesse Jagz.

Wizkid yaje ku rutonde rw’abahanzi 10 bakize muri afurika mu mwaka wa 2013 nyuma gato muri Gashyantare mu mwaka wa 2014 Wizkid yaje kuba umunyanijeriya wa mbere ugize miliyoni y’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Wizkid kandi yitabiriye amarushanwa menshi atandukanye agenda ategurwa ku isi hose, aha twavuga nk’amarushanwa ategurwa azwi nka BET Award, MOMBO Award, Channel O Music Awards, Nigerian Entertainment Award, Ghana Music Awards, City People Entertainment Awards, Future Awards ndetse yanahamagawe inshuro zigera kuri eshatu mu marushanwa akomeye azwi nka MTV Europe Music Awards ndetse muri World Music Awards.

Wizkid kandi yagiye asinyana n’amasosiyete akomeye mu buryo bwo kuyamamariza.

Muri 2012 yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Pepsi aho yahawe agera ku bihumbi 350,000 y’amadorali ndetse yanagiranye amasezerano na sosiyete y’itumanaho ya MTN ikorera muri Nigeria aho yahawe agera kuri miliyoni 128 z’ama-Naira akoreshwa muri Nigeria.

Wizkid ugiye gutaramira Abanyarwanda vuba yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo nka Show The Money, Bad, Only man she want, Ojuelegba n’izindi.

Biteganyijwe ko Wizkid azataramira Abanyarwanda tariki 27 Kanama 2016 mu gitaramo.

Kanda hano wumve indirimbo ye nshya"Only Man She Want"

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza