Bimwe mu bintu by’ingenzi ku buzima bw’umuziki bw’umuhanzi Chris Brown

3

Chris Brown ni umuhanzi w’umunyamerika ukunzwe cyane muri iki gihe, cyane mu njyana aririmba ya R&B.

Amazina bwite ya Chris Brown, ni Christopher Maurice yavutse tariki ya 5 Gicurasi 1989 mu mujyi waTappahannock muri Leta ya Virginia yo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Ni umuririmbyi, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba anazwiho gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi. Chris Brown yatangiye kuririmba ndetse no kubyina akiri muto cyane.

Chris Brown yasinye amasezerano ye ya mbere mu mwuga wo kuririmba muri 2004 mu itsinda ryitwa Jive records, aba ari naho asohorera umuzingo (Album) w’indirimbo we wa mbere mu mwaka wakurikiyeho. Yanabonye umwanya wa kabiri mu ndirimbo 200 zari zikunzwe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Chris Brown kandi nyuma yahoo gato yahawe igihembo n’ umuryango w’abanyamerika wita ku miririmbire( Recording Industry Association of America, RIAA). Mu mwaka wa 2013 habaruwe kopi z’indirimbo zingana na miliyoni 9 uyu muhanzi yagurishije hirya no hino ku isi.

Uyu muhanzi ari mu bahanzi bakunzwe cyane kuko ku rubuga rwa You Tube indirimbo ze ziri mu ndirimbo zarebwe n’abantu benshi ku isi kuko nibura amashusho y’indirimbo ze yarebwe n’abantu basaga miliyari eshatu na miliyoni Magana atanu (3 500 000 000), byatumye aza ku mwanya wa 9 ku isi mu kugira indirimbo zirebwa cyane mu kwezi k’Ukuboza 2012.

Chris Brown kandi ni we waciye agahigo ko guhuza abafana bagera ku 18 000 mu gitaramo cyiswe“today Show” cyatambutse kuri televiziyo NBC, ibintu byari byarakozwe gusa n’umuhanzikazi Lady Gaga.

Umutungo w’uyu muhanzi kuri ubu ubarirwa muri miliyoni mirongo itatu z’amadorari ya Amerika (30 000$).

Donat Niyitanga

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Ubwo muziko 30,000$ ari 22,500,000 frw. Ubwo murumva utwo dufaranga ariwo mutungo was CB gusa koko!!! muba mwabikuyehe!

Tanga Igitekerezo